Mu gihugu cya Indonesia havumbuwe ubundi bwoko bw’igiti, gitunzwe no kwirira inyama z’udusimba duto. N’ubwo muri siyansi ibyo ari ibintu bisanzwe, hari benshi bataremera ko bishoboka ko igiti cyarya inyama z’ikindi kinyabuzima.
Ku itariki 16 Kamena mu mwaka
wa 2019, VOA yatangaje ko itsinda ry’abashakashatsi ryo muri Kaminuza ya Guelph
bavumbuye ubwoko bw’ikimera muri Canada gitunzwe no kurya udukoko, ndetse kikaba gishobora no kugaburira
nibura ikindi gikururanda kimwe.
Ikimera cya Pitcher cyavumbuwe no muri Canada muri 2019
Ubu bushakashatsi bwavugaga
ko ibibabi by’ikimera kitwa ‘Ptcher’, biteye mu buryo bufukuyemo ikimeze nk’agafuka
ku buryo bishobora kubika amazi. Muri
ayo mazi aba ari muri ibyo bibabi rero ni ho udukoko nk’ibitagangurirwa, dushobora kwitura tukagwa mu mutego kuko tudashobora kugaruka inyuma. Iyo
bimaze kugwamo, icyo kimera gihita gitangira urugendo rwo gushakamo ibigitunga n’ibishobora
kugaburira ibindi bikururanda bikiri hafi.
Ubu bushakashatsi bwatangajwe
na Journal of Ecology, Ikinyamakuru cyandika ku bidukikije no gutangaza inyandiko
z’ubushakashatsi zijyanye na byo.
Na none ejobundi ku itariki ya 1 Nyakanga
uyu mwaka, CNN y’Abanyamerika yatangaje ko abahanga mu bya Siyansi bo muri
kaminuza yitwa Palacký University Olomouc na Mendel University bavumbuye igiti gitungwa no kurya inyama z’udusimba duto turimo
iminyorogoto, ibinyamujonjorerwa n’ibinyenzi biri mu mizi yacyo munsi
y’ubutaka.
Iki kimera cyiswe ‘Nepenthes pudica’, cyavumbuwe ku Kirwa cya Borneo muri Indonesia. Kimwe n’ibindi bimera birya inyama, ‘Nepenthes
pudica’ ifite ibimeze nk’ibibabi bifukuye biyifasha gufata udusimba tuyegereye, ubundi ikatugira intungagihingwa zayo. Kugeza ubu nta kindi giti cyari
cyaboneka gishobora gutungwa n’udusimba tuva munsi y’ubutaka bw’aho giteye.
Ikimera kiswe Nepanthes cyanavumbuwe muri Indonesia uyu mwaka
Bamwe mu bagize itsinda
ryakoze ubwo bushakashatsi, bavuga ko n’ubwo bavumbuye icyo kimera ariko bakomeje gushakisha
ibindi bimera byo mu bwoko bumwe n’icyo mu duce dutandukanye n’aho bavumbuye
icyo, kuko bakeka ko haba harabayeho kwihinduranya kw’ibyo bimera bagereranyije
n’ahakunze kuvumburwa ibindi bimera birya inyama.
Wewin Tjiasmanto wari mu itsinda
ryafashije abashakashatsi, agaruka ku cyo yiteze kuri ubwo buvumbuzi yavuze ko ari
ingenzi cyane mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Indonesia, igihugu
gifatwa nk’igikungahaye kuri byo.
Ati: “Turizera ko kuvumbura iki kimera
kidasanzwe kirya inyama, bishobora gufasha mu kurinda amashyamba akurura imvura ya
Bornean by’umwihariko cyangwa se
kugabanya ihindagurika ry’ibiti by’imbuto zivamo amamesa”.
Abashakashatsi bavuze ko hari andi
matsinda atatu gusa y’ibimera birya inyamaswa azikuye mu butaka, ariko yose akaba akoresha uburyo butandukanye bwo gukurura izo nyamaswa ariko umwihariko wa bitandukanye
na Nepenthes pudica ukaba ari ko yo ishobora gukurura utunyamaswa tworoheje
gusa.
Ubushakashatsi bwakozwe bwatangajwe mu
Kinyamakuru PhytoKeys cyandika inkuru ku bidukikije n’ibimera.
Inkoranyabumenyi, Enclopaedia Briatannica, ivuga ko n’ubwo bigitangaza benshi ndetse bamwe ntibabyemere, ariko mu by’ukuri hari ubwoko bw’ibimera birenga 600 hirya no hino ku Isi birya inyamaswa (carnivorous plants). Ibi bimera kandi bifite ubushobozi bwo gukurura no gufata inyamaswa zibitunga. Ibi bimera byagiye bihindagurika mu buryo bw’ibinyabuzima, byibuze inshuro esheshatu mu moko y’ibimera bifite inabyo. Kuri ibyo bimera, kurya inyamanswa ni ikintu k’ingirakamaro kuri byo kuko bibifasha kubaho kibafasha kubaho mu butaka bufite intungagihingwa nkeya. Ibi bimera ntibivuze ko bidakoresha inzira ibindi bihingwa bibonamo ibibitunga (photosynthesis ahubwo birya inanyamaswa bishaka kwiyuzuzamo intungagihingwa ziba zitaboneka mu butaka bw’aho ibyo bihingwa biri.
Ibi
bimera birya inyama byifashisha uburyo butandukanye
bwo gukurura inyamaswa, harimo gukoresha amababi afukuye ku buryo ibiguyemo
bitagaruka inyuma ndetse n’amababi ameze nk’imigozi ku buryo icyo yizingiyeho
kitabasha kuvamo. Ibimera byinshi birya inyamaswa bibasha gukurira udukoko duto
n’utundi turi mu muryango w’inyamaswa zitagira amagufwa. Gusa hari n’ibindi
bifite ubushobozi bwo gukurura no kurya ibikeri, ibinyamunjonjorerwa n’ibindi
biri mu muryango w’inyamaswa zifite amagufa. Urebye ko ibyinshi muri ibyo bimera
bidasanzwe biboneka gusa mu duce tumwe na tumwe tw’Isi, mu gihe hari aho bifatwa
nk’ibinyabuzima byazimiye. Mu gusoza ntitwakwirengagiza ishyamba rya Amazon, rivugwamo byinshi mu binyabuzima bitangaje harimo n'ibimera. Aha havugwa ibiti bigenda, ibirya inyamaswa n'ibindi binyabuzima nk'abantu netse n'ibindi bitandukanye birenze ubwenge bwa muntu kubyiyumvisha.
Ibi bihingwa birya inyamaswa bifite imiterere itangaje
Ibyinshi biriho amabara ajya gusa n'amaraso
Inyamaswa igiyemo ntibona uko igaruka
Mbere na nyuma yo kurya iri sazi
TANGA IGITECYEREZO