Meghan Markle yanenze itegeko ribuza abagore gukuramo inda riherutse gutorwa mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Meghan Markle wahoze ari umukinnyi wa filime kabuhariwe akabihagarika nyuma yaho arushinze n'igikomangoma cy'Ubwongereza Prince Harry, uyu mugore uzwiho kugaragaza amarangamutima ye yanenze ku mugaragaro itegeko ribuza abagore n'abakobwa gukuramo inda kubushake riherutse gutorwa mu cyumweru gishize. Meghan Markle yagaragaje ko iri tegeko ribangamiye abagore muri rusange ndetse ko ritari rikwiye gutorwa.
Kuwa Gatanu w'icyumweru gishize nibwo urukiko rw'ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwakuyeho itegeko rya Roe v Wade ryemereraga abagore gukuramo inda badashaka ndetse bemeza irindi tegeko rishya ko nta bitaro cyangwa imiti yemerewe gukoreshwa ikuramo inda muri iki gihugu.
Urukiko rw'ikirenga kandi rwanahise rushyiraho ibihano bikakaye by'uzafatwa akuramo inda biri hagati y'imyaka 15 na 25 y'igifungo. Ibi byatumye abenshi b'igitsinagore bamaganira kure iri tegeko ndetse n'ibyamamare byinshi byagaragaje ko bibabajwe n'iri tegeko ryambuye abagore uburenganzira bwabo.
Abenshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaganye itegeko ribuza abagore gukuramo inda.
Mu kiganiro Meghan Markle yagiranye n'ikinyamakuru Vogue Magazine yanenze iri tegeko agira ati''Ntabwo iri tegeko ryagakwiye gutorwa.Ni uburenganzira bwa buri mugore wese ko yakoresha umubiri we uko abishaka.Gukuramo inda cyangwa kuyibyara ni icyemezo cy'umuntu ku giti cye ntaho bihuriye na politiki. Ese ko babibujije ubu bizagenda gute ku bagore bahura n'ibibazo batwite bikaba ngombwa ko bakuramo inda? Ese ntibazi ko hari indwara zituma kwa muganga bategeka umugore gukuramo inda kugira ngo adapfa?''
Meghan Markle yakomeje agira ati''Birababaje kuba imyanzuro y'umubiri w'umugore ifatwa na politiki. Iri tegeko rirambura uburenganzira abagore kandi uburenganzira bwabo ni uburenganzira bwa muntu. Niba abagore bimwe ubu burenganzira ubwo nta burenganzirwa bw'ikiremwa muntu bafite''.
Meghan Markle umubyeyi w'abana babiri abitangaje ibi nyuma y'iminsi micye itegeko ryemereraga abagore gukuramo inda rihagaritswe ryari rimaze imyaka 50. Meghan Markle akaba agiye ku rutonde rw'ibyamamare byamaganye iri tegeko harimo Barack na Michelle Obama, Perezida w'Ubufaransa Macron, Justin Bieber, Kim Kardashian, Snopp Dogg hamwe n'abandi.
Meghan Markle yanenze itegeko ribuza abagore gukuramo inda riherutse gutorwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
TANGA IGITECYEREZO