Umuhanzi Niyomugabo Jado’o ari nayo mazina koresha mu muziki we, ku cyumweru tariki 26 Kamena nibwo yakoze impanuka ubwo yari atashye ava mu mujyi wa Kigali yerekeza I Muhanga ari naho atuye.
Ku makuru aturuka kuri uyu muhanzi ndetse no ku
nshuti ze za hafi, avuga ko uyu muhanzi yakoze impanuka ya moto. Akimara
kuyikora yahawe ubutabazi bw’ibanze bumwerekeza ku bitaro bya Kabgayi, ari naho
yamenyeye ko yagize ikibazo mu rutugu ndetse no ku rutoki aribyo byangiritse
kurusha ahandi ku mubiri we.
Uyu muhanzi yakoze impanuka ubwo yari avuye mu mujyi
wa Kigali gutanga ubutumire (invitation) kuri amwe mu makorali bateganya
kwifatanya nayo, mu giterane cya Korali asanzwe akoreramo umurimo w’Imana ya La
Trompete yo muri ADEPR Ruvumera.
Kuri ubu uyu muhanzi yavuye mu bitaro bya kabgayi
aho yari arwariye, ajya gukomeza gufatira imiti mu rugo yitabwaho n’abo mu
muryango we. Mu magambo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yagize
ati: “Iyo igihe kitaragera, igihe gitunguranye kiguteye nk’umwambuzi
nticyasohoza mu buryo bwuzuye ubukana kiguteranye. Warakoze Yesu”. Yongeraho
ati: “No mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu sinzatinya ikibi cyose kuko ari mu
ruhande rwanjye”.
Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye
nka Umugiraneza, turanesheje, Ari Bugufi n’izindi.
TANGA IGITECYEREZO