Uribuka igihe kuvanga ubu bwoko bubiri cyari ikizira kubwambarana ibyo bita ‘Faux-pas’ mu ndimi z’amahanga?. Ariko ubu kwambara agakomo k’ifeza cyangwa ‘Silver’ ubundi ugashyiraho umukufi wo mu ijosi wa zahabu cyangwa ‘Gold’ bigezweho mu mideri.
Uretse ko n'ubyambara uko ubonye byaba amabara menshi ntibise
neza ni yo mpamvu bashyizeho ibyo wakurikiza mbere y'uko wambara ifeza na zahabu
kandi bigasa neza.
1.
Impeta zawe z’ubukwe niba uzambara buri gihe
ntacyo bitwaye niba impeta zawe z’ubukwe ari ifeza, niba ufite agakomo
ukunda ka zahabu wagashiraho nta kibazo kuko mu kureba imirimbo wambaye impeta z’ubukwe
turazirengagiza.
2.
Ikindi niba igikapu utwaye gifite imashini isa
nka zahabu ukaba wambaye imirimbo y’ifeza ibyo nabyo ntabwo tubireba, ntacyo biba
bitwaye niba kandi bikugora twakugira inama yo kujya ugura ibintu bidafite
ifeza cyangwa zahabu.
3.
Mu gihe uri kwambara imirimbo hari ibice uba
ugomba kwitaho amatwi mu gihe wambara amaherena, mu ijosi, ku ntoki niba wambare
impeta no ku maboko wambara ibikomo, niba wambaye amaherena y’ifeza n’aya zahabu
ukambara ibingana ntihagire igisumba ikindi.
4.
Kwambarana mu ijosi imirimbo ibiri umwe w’ifeza n’undi
wa zahabu nabyo ni bimwe mu buryo wakwambarana iyi mirimbo kandi bigasa neza, uretse no mu ijosi wabikora no ku kuboko wambaye isaha y’ifeza ubundi ugashyiraho
agakomo ka zahabu nabyo bisa neza.
5.
Uba ugomba no kubiringaniza mu gihe wavanze ubu
bwoko bubiri, uba ugomba gusubira inyuma ukareba niba ntacyo wambaye cyiganje kurusha ibindi mbese byombi bigomba kuba bifite umubare ungana.
6.
Nubwo kuvanga ubu bwoko bubiri bisigaye
bigezweho ariko mu kubikora uba ugomba kubitekerezaho ntabwo upfa kubijugunyaho
kuko biba bigomba guza nk'aho bikoranye, bisaba kubyitaho.
7.
Mu gihe ubona utabishobora ubundi buryo wakoresha
wagura imirimbo yamaze kuvangwa urugero amaherena arimo ifeza na zahabu bivanze, ibi byakoroherza nawe ugasa neza kandi ukagendana n’ibigezweho.
TANGA IGITECYEREZO