RFL
Kigali

Jamie Foxx yagiranye ibihe byiza mu Bufaransa n'umukobwa w'ikimero-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/05/2022 9:10
0


Umukinnyi wa filime Jamie Foxx yagiranye ibihe byiza n'umukobwa w'ikimero ku mazi yo mu Bufaransa.



Jamie Foxx umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzi w'imyaka 54 yagaragaye yishimanye n'umukobwa w'ikimero mu majyepfo y'Ubufaransa ku mazi yo mu birwa bya Cannes aho bagaragaye bishimanye ndetse bigaragarako baba bari mu rukundo.Mu mafoto akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga yafashwe na TMZ yerekanye Jamie Foxx asomana n'uyu mukobwa utaramenyekana izina.

Ku bwato bwa French Riviera niho Jamie Foxx n'umukobwa w'uburanga bagaragaye bishimanye ndetse banasomana bituma benshi bacyeka ko iyi nkumi yaba ariyo ari gukundana nayo nyuma yo gutandukana n'umukinnyi wa filime Katie Holmes.PageSix yatangaje ko uyu mukobwa utaramenyekana amazina ye akomeje kwibazwaho byinshi kuko asanzwe atazwi mu myidagaduro yo muri leta zunze ubumwe za Amerika.

PageSix kandi yatangaje ko ari inshuro ya mbere Jamie Foxx yagaragara yishimanye n'inkumi kuva yatandukana na Katie Holmes agatangaza ko ibintu by'urukundo atakibifitiye umwanya ahubwo ko icyo yitayeho ari akazi ke n'umukobwa we.

Mu mafoto akurikira irebere Jamie Foxx arikurya ubuzima mu Bufaransa hamwe n'umukobwa w'ikimero:


Jamie Foxx yagiranye  ibihe byiza n'umukobwa w'ikimero 



Jamie Foxx aryohewe n'ubuzima mu Bufaransa hamwe n'inkumi y'uburanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND