Abakinnyi ba filime ‘Umuturanyi’ ya Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonge] biganjemo urubyiruko, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, basobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aba bakinnyi n'abategura filime 'Umuturanyi' biyemeje gukomeza guhangana n’abapfobya Jenoside.
Imyaka ibaye 28 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye ubuzima bw'inzirakarengane zisaga Miliyoni mu minsi ijana gusa. Mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hakorwa ibikorwa bitandukanye birimo no gusura inzibutso za Jenoside, abantu bagasobanurirwa byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni muri urwo rwego abakinnyi ba filime ‘Umuturanyi’ basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mata 2022.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge akaba ari we mushoramari wa Filime 'Umuturanyi' anabereye umukinnyi w'imena, yavuze uko bateguye urugendo rwo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Yatangiye agira ati: ”Turi abakinnyi ba filime kandi ikunzwe na benshi kandi iyo dukora filime tuba tugira ngo twigishe sosiyete nyarwanda. Uyu munsi rero twashatse kuza kubona ubundi bumenyi bujyanye n’amateka y’igihugu cyacu.”
Agaruka kandi ku bavuga ko ibyamamare usanga mu bihe kwibuka Jenoside
yakorewe Abatutsi bitagaragara, ati: ”Ntabwo njyewe nemera ko babura kubera ko urebye
mu kwibuka kw'uyu mwaka ibyamamare byinshi byaragaragaye hanyuma. Nongera no
kuvuga ko ibyo byamamare nabyo byagize ibikomere ushobora kutagaragara mu
bikorwa nk'ibi ngibi cyangwa kutagira icyo ubwira abantu kubera ko wababaye, kubera ko wakomeretse kubera ko wahungabanye.”
Akomeza agira ati: ”Kandi burya nyuma y’ubwamamare turi abantu, tugira imitima
turababara. Bivuze ngo mu cyunamo mu gihe twibuka, hari umuntu ushobora kuba
utabona ariko mbere y'uko umucira urubanza 'ngo yanze gutanga ubutumwa', banza umenye ese uwo muntu we ntakeneye umuntu umuba hafi ? Kuko ubwamamare ntabwo butuma
utababara, ubwamamare ntabwo butuma abawe bagaruka. Kuba rero icyamamare ntibikuraho
ko niba waragizweho ingaruka na Jenoside udakwiye kwitabwaho.”
Rusine Patrick ukina nawe muri filime 'Umuturanyi', yavuze ko arushisheho gusobanukirwa amateka y'u Rwanda kuko yayabonesheje amaso. Yavuze kandi ko ari cyo gihe cyo kumenyesha
abandi ibyo yungutse. Yagize ati: ”N'ubundi ibyo niga bijyanye n'ubundi no kumenya amateka
byinshi nari narabyize ariko nari ntarabibona n'amaso yanjye uretse ku mafoto. Hari ubumenyi nungukiye ahangaha ku bijyanye n’amateka yacu cyane cyane kuri
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Rero nize byinshi kandi ni igihe cyiza cyo
kugira ngo ibyo nize mbisangize n’abandi.”
Alphonsine uri mu bakinnyi bakunzwe muri filime nyarwanda yasabye abapfobya
Jenoside yakorewe Abatutsi kubihagarika kuko bidakwiye. Yagize ati: ”Njye navutse nyuma
ya Jenoside, ni ibintu tubwirwa n’ababyeyi ntabwo ari ubwa mbere njyeze aha, ni
inshuro ya gatatu, ariko twabashije kubona byinshi turasobanukiwe. Ni ibintu bibi
byabaye tutifuza ko byazongera, mbwira n’abapfobya amateka ko atari ngombwa.”
Mu byo kandi abakina filime ‘Umuturanyi’ bose bahurijeho ni uko bagiye gukomeza
guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakanashishikariza abandi yaba
ibyamamare n’urubyiruko muri rusange gusura inzibutso za Jenoside kugira ngo barusheho kwiyungura
ubumenyi no guharanira ko ibyabaye bitazasubira.
KANDA HANO WUMVE UBUTUMWA BWATANZWE N'ABATEGURA N'ABAKINNYI BA FILIME UMUTURANYI
Clapton Kibonge yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakinnyi n'abategura filime Umuturanyi bashyize indabo ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Biyemeje gukomeza guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Clapton na bagenzi be bakinana muri filime 'Umuturanyi' basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
AMAFOTO: Sangwa Julien - InyaRwanda.com
VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu - InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO