RFL
Kigali

Sandra Elyse yatangaje icyo azakora niyegukana ikamba rya Miss Arizona Africa-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/03/2022 10:36
0


Umunyarwandakazi Sandra Elyse Ishimwe uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Africa Arizona arifuza gufasha abari n’abategarugori binyuze mu mushinga we yise ‘The Ursula Women Arizona’ uzatangirira muri Arizona no mu Rwanda.



Sandra Elyse Ishimwe uhataniye ikamba rya Miss Africa Arizona yatangaje byinshi ku buzima bwe anakomoza ku irushanwa arimo n'icyo asaba abanyarwanda kugira ngo azabashe kwegukana ikamba.

Mu kiganiro na InyaRwanda yatangiye agira ati: ”Icyo nasaba ni uko bakomeza kuntora banyuze kuri www.votesforme.net cyangwa bananyura muri bio ya Instagram yanjye ariyo ‘The Richest Aunty’ kandi ababishoboye bakazaza kunshyigikira kuwa 09 Mata 2022 saa 06:30 z’umugoroba muri Arizona.”

Sandra akomoza kandi ku ntego afite mu gihe yakwegukana ikamba, ati: ”Mu gihe naba negukanye Miss Africa Arizona 2022 niteguye guhita ntangira umushinga wanjye wa ‘The Ursula Women Foundation’ uzafasha abari n’abategarugori batandukanye mpereye muri Arizona no mu Rwanda, nyuma nifuza ko wazaguka ukagera ku isi hose.”

Yongeraho ati: ”Ndifuza gushima buri umwe ukomeje kunshyigikira kandi wakomeje kunshyigikira mu rugendo rwanjye.”
  

Sandra Elyse Ishimwe ni umukobwa w’imyaka 23 utuye muri Phoenix muri Arizona. Yavukiye kandi akurira muri Nyaruguru ari na ho yasoreje amashuri abanza n'ayisumbuye. Avuka mu muryango w’abana 4 akaba uwa 2 mu bakobwa.

Kuba yarakuriye mu cyaro, yavuze ko byamwigishije kurushaho gukora cyane, binamwigisha kugira inshingano, kuba intangarugero kimwe no kugira umutima wo gufasha.

Ubwo yari akiri umwangavu yagize amahirwe yo kubona buruse yo kujya kwiga mu Bushinwa, ibntu byatumye agera ku nzozi ze yari yararose zo kuzazenguraka isi yose akunguka inshuti nshya kandi mu bihugu bitandukanye.

Nyuma yaje kwimukira muri British Guyana muri Amerika y’Amajyepfo igihugu kigizwe n’amoko y’abantu arenga atandatu aho yabaye igihe, bikaba byaramufashije kumenya imico itandukanye.

Yaje kwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace ka Phoenix muri Arizona aho kugeza ubu atuye.

Mu mwaka wa 2021 ni bwo yatangiye kwiga ibijyanye no kumurika imideli no gukina filime muri John Casablancas Modeling & Acting Agency, arimo no kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuzima.

Kuri ari kwiga muri Kaminuza amasomo ajyanye n’ubuzima avuga neza Igishinwa, Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Sandra uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Arizona


Umushinga wa Sandra mu ntangiriro ateganya ko wagirira umumaro abari n'abategarugori 140 mu Rwanda no muri Arizona

Avuga indimi zigera kuri 4 kandi neza

Yavukiye mu Rwanda ajya mu Bushinwa aza kujya muri Amerika y'Amajyepfo, kuri ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Sandra wamukurikira kuri Instagram ye aho yitwa the_richest_aunty






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND