Rayon Sports yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino uzayihuza na Kiyovu Sports byongera gutungura benshi batorohewe n’izamuka ry’ibiribwa riri hanze aha.
Kuri
uyu wa 6 tariki 19 Werurwe 2022 kuva saa 15:00 PM ni bwo Rayon Sports izakira Kiyovu sport kuri sitade ya Kigali i
Nyamirambo. Kugeza ubu kwinjira kuri uyu mukino birasaba inyigo ndetse no gutegura umushinga
w'aho amafaranga azava. Ku munsi w'ejo Rayon Sports yashyize hanze ibiciro byo
kwinjira ku mukino uzayihuza na Kiyovu Sports bigaruka byenda gusa neza
n'ibyakoreshejwe ku mukino baheruka kwakiramo APR FC.
Ubusanzwe
Rayon Sports ni imwe mu makipe agira ibiciro bihenze kandi bihoraho byo
kwinjira ku kibuga kuko ubusanzwe tike yabo ya macye igura 2000 Frw ititaye ku
ikipe bahuye. Ku mukino uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports ibi biciro
byongeye kuvugururwa nk'uko byari byagenze ku mukino bakiriyemo APR FC.
Rayon Sports umukino uheruka kuyihuza na APR FC itike ya macye yari 5000 FRW
Kuri
ubu mu gihe ushaka kugura tike yo kwicara ahasanzwe ariko uyiguze kare,
wakwishyura 3000 Frw mu gihe wayigurira ku muryango ukishyura 5000 Frw. Tike yo
kwicara mu mbavu za Sitade yo ubu iri kugura 10,000 Frw nta guca ku ruhande. Mu
cyubahiro kibanza (VIP) ni 15,000 Frw uguze tike hakiri kare na 20,000 Frw ku
munsi w'umukino, naho kwicara mu cyubahiro nyakuri (VVP) ni 25,000 Frw cyangwa
30,000 uguze tike ku munsi w'umukino.
Ibi
biciro bisa naho bihanitse mu mateka y'umupira w'amaguru mu Rwanda kuva wabaho
kandi kuva Rayon Sports yashingwa, twavuga ko kuri ubu kureba umukino wayo
amaso ku maso ari bwo bihenze.
Umukino wa gicuti uheruka guhuza Rayon Sports na Nyanza FC itike ya macye yari 2000 FRW
Ese
cyari cyo gihe ngo Rayon Sports ikoreshe ibi biciro?
Ku
ruhande rumwe ni Yego: Rayon Sports ni imwe mu makipe afite abafana benshi hano
mu Rwanda kandi bagiye bagaragaza kuyinambaho mu bihe bitandukanye, mu gihe
gahunda yo kwirinda Covid-19 igisaba amasitade kwakira 50% by'abafana, zimwe mu
nzira Rayon Sports yakoresha ngo iyi gahunda igende neza kandi isarure
amafaranga ni uguhenda tike yayo. Umuntu wishyuraga ibihumbi 2 ku mukino, iyo
babaye 2 biba ibihumbi 4 aho kugira ngo abo bafana 2 bose binjire kandi batari
bubone aho bicara hakwinjira umwe wishyura 5000 Frw.
Indi
mpamvu yatuma Rayon Sports ihenda tike ni uko iri guhura n'amakipe afite
igisobanuro. Rayon Sports iheruka
kwakira APR FC nayo izwiho kugira abafana benshi kandi nabo bayikunda. Uyu
mukino uba ari uw'amateka ku buryo hari n'abantu bawureba badafite aho bahuriye n’amakipe
ari gukina. Ibi byose rero byari ngombwa ko Rayon Sports ica amafaranga ishaka
kuko yari igiye guhura na mucyeba kandi ushaka igikombe cya shampiyona.
Indi
mpamvu twayita "sinabura igikombe ngo mbure n'amafaranga", Rayon
Sports iri mu makipe yahiriwe n'uko shampiyona ipanze kuko nibura mu mikino yo
kwishyura iri kwakira amakipe akomeye kandi abafana barakomorewe, kuri ibyo
rero twavuga ko nk'ikipe igikombe kiri gucika ikireba twavuga ko nibura
amahirwe yo gusarura amafaranga ifite iri kuyakoresha yihanukiriye.
Indi
mpamvu twavuga ko guhura na Kiyovu Sports muri ibi bihe bingana no kubona
amafaranga: Guhura na Kiyovu Sports muri ibi bihe ni nko guhura n'umuntu
wagurishije isambu, Kiyovu Sports iri kureba mu ndorerwamo ikabona iteruye
igikombe cya shampiyona abafana bose ubu bahurije hamwe imbaraga bari gutera
ingabo mu bitugu ikipe yabo bituma ikipe igiye guhura nabo igena ibiciro uko ishaka.
Ku
rundi ruhande ni "OYA", imwe mu mpamvu zituma Rayon Sports itari
ikwiye kuzamura ibiciro ni uko idahagaze neza. Rayon Sports imaze kunganya
imikino 3 yikurikiranya, ndetse byatumye na As Kigali iyitwara umwanya wa 4 ku
maherere. Aya mafaranga yakabayeho nibura Rayon iri mu bihe byiza bituma umufana
wayo atagira umutimanama wo kwishyura amafaranga ikipe ye yamusabye. Nk'uko
twatangiye tubivuga kuva Rayon Sports yashingwa ntabwo ubu ari bwo iri mu bihe
byiza ku buryo yakwishyuza amafaranga menshi mu mateka yayo.
Indi
mpamvu twavuga ni ubumwe n'ubwiyunge: Rayon Sports yakabaye ishyiraho ibiciro
biri hasi kugira ngo nibura yiyunge n'abafana, n'iyo mu kibuga byakwanga ariko mu
mufuka w'abafana ntibyange.
TANGA IGITECYEREZO