RFL
Kigali

Byafashe iminota 43! V ufatwa nk'umusore mwiza kurusha abandi ku Isi yaciye agahigo ko gukurikirwa kuri Instagram na Miliyoni 1 mu gihe gito ku isi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/03/2022 10:03
0


Kim Tae-hyung wamamaye nka V uherutse gushyirwa ku mwanya wa mbere mu basore barangaza abakobwa ku Isi, ni we ufite agahigo ko gukurikirwa kuri Instagram n’abantu bangana na miliyoni 1 mu gihe gito kugeza uyu munsi.



V ni umwe muri barindwi bagize itsinda ryitwa BTS rimaze kuba rurangiranwa ku isi. Ni we wibitseho agahigo ko gukurikirwa n’abantu benshi ku isi mu gihe gito ku rubuga rwa Instagram.

Kuwa 06 Ukuboza 2021, ni bwo bwa mbere abagize BTS buri umwe yafunguye konti ya Instagram maze batangira gukurikirwa n'abatagira ingano, gusa V ku giti cye ni we wayoboye abandi mu bijyanye no gukurikirwa cyane.

Yahise aca agahigo bwa mbere mu mateka ko gukurikirwa cyane ku isi na miliyoni 1 mu gihe gito aho mu minota 43 gusa yaramaze kuyuzuza. Nyamara ariko ntiyahagaze kuko Instagram ye yakomeje gutumbagira kugera ubwo mu masaha 4 n’iminota 52 yari imaze gukurikirwa na miliyoni 10.

Nubwo bwose V ari we waciye uduhigo duhambaye bagenzi be bandi n’ubundi babana mu itsinda rimwe RM, Jin, Suga, J-Hope, Jimin na Jungkook bose bamaze kurenza kugeza ubu miliyoni 20 z'ababakurikira. Gusa ibi ntibivuze ko ari we uzagumana aka gahigo kuko uko ibyamamare bigenda bitangira gukoresha Instagram bigenda bihinduka.

Nubwo bwose V yaciye aka gahigo, itsinda rya BTS rifite n’utundi duhigo ryagiye rica turimo nko kugira videwo ya mbere yarebwe cyane mu masaha 24 kuri Youtube aho yarebwe inshuro na miliyoni 108.2. No ku rubuga rwa Spotify baciye agahigo ko kumvwa na miliyoni 11.2 mu gihe cy’amasaha 24.

Abasore 7 bagize itsinda rya BTS rikomeje guca uduhigo ku isi

V ni we uri no mu basore bakurura abakobwa benshi ku isi ni we ufite agahigo kuzuza miliyoni 1 y'aba followers ku isi mu gihe gito kugeza ubu 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND