RFL
Kigali

UEFA ntiramenya ahazabera umukino wa nyuma wa Champions League kubera intambara

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:24/02/2022 17:05
0


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku mugabane w'u Burayi ryafashe umwanzuro wo gukura umukino wa nyuma wa Champions League i St Petersburg mu Burusiya kubera intambara iri hagati y' u Burusiya na Ukraine, ariko ntibaramenya aho kwimurira uyu mukino.



Umukino wa nyuma w'irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri uyu mwaka, wari uteganijwe kubera kuri stade ya Gazprom Arena, aho ikipe ya FC Zenit Saint Petersburg isanzwe yakirira imikino yo mu rugo. Uyu mukino uteganijwe ku ya 28 Gicurasi 2022. UEFA yamaze gufata icyemezo cyo kuwimurira mu wundi mujyi, nyuma yo kotswa igitutu n'ibihugu by' i Burayi, bivuga ko u Burusiya butagomba kwakira uyu mukino mu gihe buri guteza umutekano mucye ku mugabane.


Gazprom Arena

Ku wa kabiri w'iki cyumweru, abayobozi barimo Perezida wa UEFA, Alexander Ceferin, bakoze ibiganiro ku bijyanye n'ahantu hashya umukino wa nyuma uzabera, nk'uko mu myaka ibiri ishize nabwo uyu mukino wagiye wimurwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y'inama ntirigaragaza umwanzuro, ryaje rivuga ko UEFA "idahwema kandi ikurikiranira hafi uko ibintu bimeze kandi icyemezo icyo ari cyo cyose cyafatwa mu gihe gikwiye".

Guverinoma y'Ubwongereza yagize icyo ivuga, igaragaza ko idashaka ko umukino wa nyuma wa Champions League uzabera i St Petersburg. 

Minisitiri Boris Johnson yavuze ko bitagomba kubaho ati “Nta mpamvu yo gushyira amarushanwa y'umupira w'amaguru mu Burusiya, mu gihe bwibasira ibihugu byigenga”.

Nubwo UEFA itavuze byinshi mu itangazo ryayo, ibinyamakuru byo ku mugabane w' u Burayi byinshi byemeje ko UEFA yafashe umwanzuro ndakuka wo kwimura umukino wa nyuma, ariko idashaka guhita ibitangaza.


Caferin uyobora UEFA

Ikinyamakuru The Times cyanditse kandi ko stade izasimbura Gazprom Arena ku kwakira uyu mukino, izemezwa nyuma y'imikino ya kimwe cya kabiri kirangiza (1/2) kuko UEFA idashaka ko hari ikipe izabyungukiramo.

Iki kinyamakuru cyagaragaje ko UEFA idashaka ko hazabaho ikipe ikinira umukino wa nyuma ku kibuga cyayo, bivuze ko igihugu kizaba gifite ikipe ku mukino wa nyuma kitazaba cyemerewe kuwakira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND