RFL
Kigali

MINISPORTS yashyize ahagaragara amabwiriza avuguruye agenga abafana bemerewe kugaruka ku bibuga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/01/2022 13:26
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Muratama, nibwo hasohotse imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yoroheje zimwe mu ngamba zo kwirinda Covid-19 zari zashyizweho mu kwezi gushize, aho ibikorwa byari bimaze iminsi bifunze nk’ibitaramo bya muzika ndetse n’abafana kuri stade bakomorewe kugaruka.



Amabwiriza mashya ya Minisiteri ya Siporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mutarama, yemerera abafana kuza ku kibuga, amasitade akakira 50% by’abantu asanzwe yakira.

By’umwihariko abafana barasabwa kuba barakingiwe inkingo 2 ndetse n’urwo gushimangira kugira ngo bemererwe kwinjira.

Uwitabira umukino asabwa kuba yarakingiwe kandi akubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.

Imikino yo mu mashuri nayo izasubukurwa ariko hitawe ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Kuri uyu wa Kane Shampiyona y’icyiciro cya Mbere irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 15:

Mukura Victory Sport vs Etincelles FC

Rayon Sports VS Gasogi utd

Bugesera FC vs Gicumbi FC

Etoile de L’Est vs AS Kigali

Rutsiro FC vs Musanze FC

Imikino yose iratangira saa 15h00’

AMABWIRIZA  AVUGURUYE AGENGA IBIKORWA BYA SIPORO N'IMIKINO HIRINDWA COVID-19







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND