RFL
Kigali

Mukunde u Rwanda kandi mwange icyaruhungabanya - Impanuro za Minisitiri Bamporiki ku rubyiruko 899 rurangije amasomo y’igororamuco

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/01/2022 15:45
0


Urubyiruko rugera kuri 899 rurangije amasomo mu Kigo cy’Igororamuco cya Nyamagabe rwasabwe kugaragaza ko rwahindutse koko nyuma y’umwaka rumaze rugororwa, rugaharanira kubaka sosiyete nyarwanda.



Urubyiruko rugera kuri 899 rurangije amasomo mu Kigo cy’Igororamuco cya Nyamagabe rwasabwe kugaragaza ko rwahindutse koko nyuma y’umwaka rumaze rugororwa, rugaharanira kubaka sosiyete nyarwanda. Ni ubutumwa rwahawe n’abayobozi banyuranye bitabiriye umuhango wo gusoza ariya masomo, uyu munsi ku wa 25 Mutarama 2022.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Hon. Bamporiki Edouard yagize ati: “Mutahe muvuga ko umuntu iyo adaheranwe ahindura ubuzima bwe agahindura n’ubw’abandi”.

Mu kiganiro yatanze yibukije abasoje amasomo indangagaciro zikwiye kubaranga mu gihe basubiye iwabo, abasaba kugira indangagaciro yo kunyurwa na duke bafite no kwihangana kuko bitera utakanesheje.

Ashingiye ku murage w’abakurambere, indangagaciro n’amateka y’u Rwanda, n’ubuhamya bwe bwite, Hon Bamporiki yabasabye kuba abadaheranwa ngo baheranwe n’ibyo bahozemo, kutazongera kuneshwa ngo bajye mu biyobyabwenge, ubusinzi n’indi myitwarire itabereye u Rwanda bahozemo,…


Hon Bamporiki yagize ati: “Mukunde u Rwanda kandi mwange icyaruhungabanya, mugire indangagaciro yo kunyurwa, kugira icyizere no guharanira kwiyubaka”. Yongeyeho ati: “U Rwanda Bamporiki yagiriyemo umugisha n’ibibazo yanyuzemo, ni rwo murimo, namwe mudaheranwe n’ibyo mwarimo ubuzima bwanyu bushobora guhinduka”.

Yagarutse no ku murage, avuga ko Umwami Gihanga yasigiye Abanyarwanda uwo gukunda Igihugu, umurimo no gukorera hamwe, Abaryankuna basiga uw’ubudahemuka. Ati: “Naho umurage w’Inkotanyi nyuma yo kubohora Igihugu bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ni ubudaheranwa”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza, Ingabire Assumpta yavuze ko agaciro Igihugu cyihaye, urubyiruko rudakwiye kugihemba kunywa ibiyobyabwenge. N’ubwo basubiye mu miryango n’ubundi bashobora gusanga ibibazo bigihari, yabasabye kudaheranwa n’ibibazo bahura na byo.

Ati: “Aho musubiye haracyari abakoresha ibiyobyabwnge, turabasaba ngo mutubere amaboko, mutubere intumwa, nimugera mu murenge mugomba kutubera imboni tukagira umurenge uzira ubuzererezi, uzira ibiyobyabwenge”.

Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco Mufulukye Fred na we yatanze ubutwumwa bwibanda ku gusaba ruriya rubyiruko kugaragaza ko rwahindutse koko kandi nirusubira mu miryango rudakwiye guhorana ipfunwe ry’ibyo rwanyuzemo mu bihe byahise kuko ari amateka.

Mu mwaka bamaze bagororwa, bigishijwe gukora amashanyarazi n’ ububaji ndetse abatarize bigishwa gusoma no kwandika. Abagera kuri 215 bize ububaji, 260 bize amashanyarazi, 239 biga gusoma no kwandika. Banahawe ubujyanama na serivisi z’ubuvuzi.

Muri kiriya kigo hamaze kugororerwa urubyiruko 3104 habariwemo n’abasoje uyu munsi. Hagororerwa ab’igitsina gabo babaswe n’ibiyobyabwenge, ubuzererezi n’indi myifatire ibangamiye abaturage.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza, Ingabire Assumpta
Uru rubyiruko rwanigishijwe uko rwakwihangira umurimo

Src: IMVAHO NSHYA - Tumukunde Georgine





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND