RFL
Kigali

Undi mukobwa Deborah Karimi akoze amateka muri Afurika abona impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) ku myaka 24

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/01/2022 11:56
0


Imyigire y'umunyeshuri, gutsinda kwe biterwa ahanini n'imibereho ye n'intego yihaye, kugera ku mpamyabumenyi y’ikirenga (PhD) ku myaka iri munsi ya 35 bibaho gacye. Akenshi usanga abayigeraho baba basheshe akanguhe, ariko umukobwa wo muri Kenya witwa Rose Nabi Deborah Karimi Muthuri yayigezeho ku myaka 24 y'amavuko.



Dr Rose Nabi Deborah Karimi Muthuri, kuba afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) ku myaka 24 byamugize umuntu utangaje muri Afurika. Amakuru avuga ko ari we muntu wa mbere muri Kenya ugeze kuri aka gahigo. Mu myaka ishize kandi humvikanye undi mukobwa witwa Musawenkosi Donia Saurombe wo muri Zimbabwe waciye agahigo akaba uwatsindiye impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) ku myaka 23 y'amavuko.

Dr Rose Nabi Deborah Karimi wabonye impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) ku myaka 24

Kuba umuntu yagira impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) ku myaka yo hagati ya 23 na 25 ntabwo bitangaje mu bihugu by'i burayi, Amerika n'ahandi muri Aziya, kuko usanga hari abazigezeho benshi.


Ku mugabane w'Afurika, ni gacye cyane uzasanga kugera ku mpamyabumenyi y’ikirenga (PhD) ku myaka nk'iriya bibaho gacye. Rose Nabi Deborah Karimi yabonye iyi mpanyabumenyi mu ishami rya Philosophy no mu bijyanye n'ubuzima (Health Systems) muri kaminuza ya Pretoria (UP) muri Afurika y'Epfo. Aba bakobwa bombi, Rose Nabi Deborah Karimi Muthuri na Musawenkosi Donia Saurombe twavuze haruguru, bafite agahigo kihariye muri Afurika. Gusa ntitwavuga ko hataba hari n'abandi batamenyekanye bo muri Afurika bayigezeho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND