RFL
Kigali

KNC agiye kunyuza umweyo muri Gasogi nyuma yo gusuzugurwa na Gorilla FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/12/2021 16:59
0


Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatangaje ko agiye kwirukana abakinnyi batandatu mu ikipe ayobora, nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona y’u Rwanda ‘Primus National League 2021-22’.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021, Gorilla FC yabonye amanota atatu ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka iyakuye kuri Gasogi United yatsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude Rutsiro.

Ni umukino utarashimishije perezida wa Gasogi wari wahisemo gukoresha abakinnyi bamaze igihe badakina.

Agaruka ku mpamvu yatumye ashyi mu kibuga abakinnyi bari bamaze igihe badakina, akaruhutsa abari bamaze iminsi bitwara neza, KNC yavuze ko yari arambiwe kuba bahora bakoresha abakinnyi bamwe abandi bahembwa badakina.

KNC yavuze ko abakinnyi bose bari mu ikipe bagomba guhabwa umwanya bagakina abo binaniye bakirukanwa nk’uko hari 6 mu bakinnye umukino wa Gorilla bagomba kwirukanwa muri Mutarama 2022.

Yagize ati: ’’Harakurikiraho iki? Harakurikiraho kubaha amanota yabo abagenda bagende, ntabwo nshobora kuguhemba imyaka 4 nta n’iminota 10 urabona yo gukinira ikipe, ndababwiza ukuri mugiye kubona abakinnyi batari munsi ya 6, hari ibyo ndambiwe. Tuzabarekura mu kwa Mbere tuzane abandi".

Gasogi United ifite amanota 12 mu mikino icyenda imaze gukina muri shampiyona y’u Rwanda 2021-22.

KNC yahigiye kwirukana batandatu mu bakinnyi bakinnye umukino batsinzwe na Gorilla FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND