RFL
Kigali

Ni umwanda! KNC avuga ku bayobozi b’amakipe bavugwaho kugurisha imikino bakitsindisha ku bushake

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/12/2021 14:37
0


Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka ‘KNC’ yahakanye yivuye inyuma ko yagerageza gukora ibimaze iminsi bivugwa ko abayobozi b’amakipe bagurisha imikino bakitsindisha ku bushake, ndetse anenga abayobozi b’amakipe babikora, ashimangira ko kuri we abafata nk’umwanda.



Mu mikino umunani imaze gukinwa muri shampiyona y’ukwaka w’imikino wa 2021-22, hakunze kuvugwa ko hari amakipe agurisha imikino akitsindisha ku bushake, aho bamwe mu bayobozi bagurisha imikino kugira ngo babone amafaranga.

Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yakunze gutungwa agatoki ko ashobora kuba ari mu bagurisha imikino, Kiyovu igatsindwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021, Gasogi United tsinzwe na Gorilla FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 9, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bakeka ko Gasogi yagurishije uyu mukino kubera ko benshi mu bakinnyi b’iyi kipe babanjemo mu kibuga kuri uyu mukino bamaze igihe badakina.

KNC yabwiye itangazamakuru ko impamvu bakoze izo mpinduka ari uko yari arambiwe guhemba abakinnyi badakina, ari abo gufasha abandi imyitozo gusa, ngo bagombaga kubaha umwanya bagakina.

Agaruka ku kibazo cyo kugurisha imikino kimaze iminsi kivugwa muri ruhago nyarwanda, KNC yagize ati: "Ngo turatega? (betting), reka nkubaze ikibazo kimwe, bavuga Perezida wa Kiyovu Sports ko ari we ubikora cyane, waramubajije, uwo bavuga cyane ni Perezida wa Kiyovu, uzagende umubaze agusobanurire.

"Navuga ko abantu batega (betting) ba mbere ari abanyamakuru, ni mwe mugiye kutwicira umupira, uyu munsi wa none nihatagira igikorwa hagati y’abanyamakuru, n’abayobora imikino n’abo ba Perezida wenda b’umwanda ndabyita umwanda kuko baba babaye umwanda, uyu mupira wacu ntaho ugana".

Gasogi United ifite amanota 12 mu mikino icyenda imaze gukina muri shampiyona y’u Rwanda 2021-22.

KNC yashimangiye ko umupira w'amaguru winjiriwe, hakenewe kugira igikorwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND