N’ubwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwijeje abafana guhatanira igikombe cya shampiyona uyu mwaka w’imikino ndetse bakanacyegukana, magingo aya bisa n’aho igikombe bari biyemeje bari kukirekura bakireba nyuma yo gutangira shampiyona nabi, nyamara abakeba baryamiye amajanja.
Aho
bikomereye ni uko ikibazo nyamukuru kiri mu ikipe kitagaragara ngo gikemurwe
ikipe ibone umusaruro mwiza, kuko nyuma yo guhagarika umutoza mukuru Masudi Djuma
azira umusaruro mubi, n’ubundi nta cyahindutse ugereranyije n’uko ikipe yari
imerewe mbere y’uko ahagarikwa.
Ibimenyetso
bica amarenga ndetse binaburira abarayon bibabuza kubyina mbere y’umuziki
byatangiye kugaragara, bibibutsa ko badakwiye kugendera kucyizere bahabwa n’ubuyobozi
bwabo, ahubwo bakwiye guhanga amaso ikipe bafite ndetse bakitegereza neza niba
ifite ubushobozi bwo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.
Byahumiye
ku mirari ubwo Rayon Sports yagwaga miswi na Gorilla FC 1-1, ku mukino w’umunsi
wa munani wa shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa
gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2021.
Rayon
Sports yafunguye amazamu ku munota wa 38 ku gitego cyatsinzwe na Rudasingwa
Prince, ku mupira wahinduwe na Nizigiyimana Karim Mackenzie.
Gorilla
FC yishyuye igitego ku munota wa 75 gitsinzwe na Mohamed Camara, warangije neza
akazi gakomeye kari kakozwe na Duru Merci Ikena.
Uyu mukino
wagombaga kugarura muri kuruse y’igikombe iyi kipe ndetse ikanagarurira
icyizere abafana n’abakunzi b’iyi kipe, bafite inyota y’igikombe cya shampiyona
bamaze igihe kitari gito biruka inyuma ariko barakibuze.
Rayon
Sports yasezeranyije abafana bayo igikombe uyu mwaka, mu mikino umunani ya
shampiyona imaze gukinwa, ifitemo ½ cy’amanota yagombaga kubona kuko mu manota
24 ifitemo 12 gusa.
Uyu
ni umusaruro mubi udatanga icyizere na gito ku gikombe cya shampiyona
gihanganiwe n’amakipe arimo APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sports adasiba gutsinda.
Igikwiye
aka kanya ubuyobozi bwa Rayon Sports bukwiye kwihutira gukora ni ukuvuguta
umuti w’ibibazo biri mu ikipe mu maguro mashya, bagashaka intsinzi mu mikino ya
shampiyona isigaye, banategura imikino y’igikombe cy’amahoro bashobora kubonamo
amahirwe yo kongera gusohokera igihugu mu mikino nyafurika, bitari ibyo
igikombe basezeranyije abafana bashobora kuzakigura mu isoko.
Mu
mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona, Rayon Sports izakina na AS Kigali
bahanganiye igikombe, nyuma yo gutsindwa na APR FC na Kiyovu Sports, iyi kipe
ifite abafana benshi mu Rwanda izaba ifite undi mukoro utoroshye imbere y’abanyamujyi.
Rayon Sports yaguye miswi na Gorilla FC
TANGA IGITECYEREZO