Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Territwari zo muri Nigeria, Ramatu Tijani Alivu yahuye n’abakobwa bahataniye ikamba rya Miss University Africa barimo Umwiza Phiona uhagarariye u Rwanda.
Umwiza wabaye igisonga cya mbere cya
Miss Rwanda 2020, yavuze ko mu minsi micye amaze ari mu gihugu cya Nigeria, ari
kuhagirira ibihe byiza by’urwibutso.
Akavuga ko Abanya-Nigeria bari
kumwereka urukundo ‘rurenze intekerezo zanjye’, ku buryo bamushyigikiye nk’aho
ari umwana w’abo. Ati “Nakwifuje kuba muri hano ngo mumbere abahamya.
Baranshyingikiye birenze nk’aho ndi uwabo.”
Uyu mukobwa yanavuze ko yanogewe n’amafunguro
yaho, akabwira buri wese uteganya kuzasura Nigeria kugerageza ibiryo birimo ‘Fufu’
na ‘Jollof’.
Miss Umwiza avuga ko yatewe ishema no
guhura n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Territwari zo muri Nigeria, Ramatu
Tijani Alivu, kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukuboza 2021, kuko hari byinshi
bamwigiyeho we n’abandi bakobwa.
Akavuga ko u Rwanda ruzwi muri
Nigeria. Akomeza avuga ko yungutse undi muryango barimo abakobwa bahuriye muri
iri rushanwa baturuka mu bihugu bitandukanye, abaritegura n’abandi barimo
abanya-Nigeria.
Yashimye kandi abategura Miss
University Africa bamuhisemo ngo ahagararire u Rwanda muri iri rushanwa.
Anashima Abanyarwanda uburyo bakomeje kumushyigikira, akavuga ko yiteguye
kwitwara neza uko byagenda kose.
Uyu mukobwa yaboneyeho gusaba
Abanyarwanda gukomeza kumushyigikira muri iri rushanwa. Ati “Urugendo
rurakomeje, gushyigikirwa namwe n’ibyiciro kinini kuri njye. Komeza untore
ukanda ‘Like’ ku mafoto, utanga ibitekerezo unasangiza abandi ‘Share’.”
Muri iri rushanwa, abakobwa bakomeje gukora ibitandukanye birimo gusura abarwayi kwa muganga n’ibindi birimo n’imyiteguro iganisha ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa.
Miss University Africa (MUA), ni irushanwa ngaruka mwaka rihuza nibura abakobwa 54 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika. Ryatangiye kubera muri Nigeria kuva mu 2010, ritangijwe n’umushoramari Taylor Nazzal.
Bitandukanye n’andi marushanwa arimo
Miss America na Miss Earth, abahatana muri Miss University Africa ntabwo biyerekana mu
mwambaro wa ‘bikini’.
Umukobwa wegukanye ikamba ahembwa amadorali 50, 000, imodoka nshya akanagirwa Ambasaderi.
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Territwari
zo muri Nigeria, Ramatu Tijani Alivu asuhuza Miss Umwiza Phiona
Umwiza Phiona avuga ko hari byinshi
we n’abandi bakobwa bigiye kuri Minisitiri Ramatu
Umwiza yavuze ko yungutse umuryango
mushya urimo abakobwa bahatanye n’abandi
Uyu mukobwa avuga ko u Rwanda ruzwi
muri Nigeria byatumye abanya-Nigeria bamushyigikira cyane
Phiona yavuze ko ari kugirira ibihe
byiza muri Nigeria, kandi ko yanyuzwe n’amafunguro yaho
Abakobwa bo mu bihugu bitandukanye
byo muri Afurika barahatanira kuvamo Miss University Africa
Umwiza ari kumwe n’umukobwa
uhagarariye Botswana muri iki gihugu
Umwiza Phiona yasabye Abanyarwanda
gukomeza kumushyigikira muri Miss University
TANGA IGITECYEREZO