RFL
Kigali

Bakero wabaye kapiteni wa Espagne na Barcelona agiye guhugura abatoza bo mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/12/2021 18:47
0


Umunyabigwi muri ruhago ya Espagne, José María Bakero Escudero wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu na FC Barcelona igihe kirekire, ategerejwe i Kigali mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2022 aho azaba aje gutanga amahugurwa ku batoza b’Abanyarwanda.



Bakero wafashije FC Barcelona kwegukana ibikombe 13 mu myaka 8 yayikiniye mbere yo kwerekeza muri Veracruz, yitezwe i Kigali guhugura abatoza b’Abanyarwanda mu ntangiriro za 2022.

Nizeyimana Olivier uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, yashimangiye aya makuru ubwo yashyiraga ifoto ku rukuta rwe rwa Twitter ari kumwe na José María Bakero, ayikurikiza amagambo amuha ikaze i Kigali.

Yagize ati“Murakoze cyane Kapiteni wacu José María Bakero, tuzahurire i Kigali”.

Asoza ubu butumwa, uyu muyobozi yashyizemo n’izina rya Jon Bakero, umuhungu wa José María Bakero, na we wakiniye FC Barcelone igihe kitari gito.

Mu Ukwakira uyu mwaka, Nizeyimana Mugabo Olivier usanzwe ari umufana w’imena wa FC Barcelone, yari yavuze ko José María Bakero azaza mu Rwanda mu Ukuboza muri gahunda yo guhugura abatoza, ariko uyu muyobozi yatangaje ko nyuma habayemo impinduka ku buryo Bakero ashobora kugera i Kigali muri Gashyantare 2022.

José María Bakero Escudero w’imyaka 58 y’amavuko yakiniye amakipe akomeye muri Espagne, arimo FC Barcelona na Real Sociedad zombi buri imwe yagiye ayikinira imyaka umunani.

Uyu munyabigwi yakiniye ikipe y’igihugu ya Espagne imyaka irindwi, hagati ya 1987 na 1994, ayitsindira ibitego birindwi mu mikino 30.

Kuva mu 1999, Bakero yinjiye mu mwuga w’ubutoza aho yatoje amakipe atandatu arimo Real Sociedad yanakiniye, aho yayimazemo imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri Polonia Warsaw.

Bakero yabaye kapiteni wa Barcelona igihe kirekire

Bakero yagombaga kuba ari mu Rwanda muri uku kwezi ariko habaye impinduka ku ruzinduko rwe mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND