RFL
Kigali

Bamwe bari baketse ko ari Filime: Clapton Kibonge yateguje indirimbo nshya 'He made a way' yakoranye na Serge Iyamuremye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/12/2021 18:26
0


Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonge] yateguje abakunzi be indirimbo nshya 'He made a way' yakoranye n'umuramyi Serge Iyamuremye wamamaye mu ndirimbo 'Arampagije', 'Yesu agarutse', n'izindi zitandukanye. Ni indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana iri busohoke iri kumwe n'amashusho yayo mu masaha macye ari imbere.



Clapton Kibonge ni umukinnyi wa Filime, umunyarwenya waryubatse, akaba n'umuhanzi ukora indirimbo zisingiza Imana. Urugendo rwe rw'umuziki, yarutangiye akora indirimbo za Gospel ariko akazikora mu buryo busekeje ni ukuvuga zikaba zisekeje ariko zuje n'ubutumwa aho twavugamo indirimbo 'Fata telefone Mana' yamwongereye igikundiro, ariko kuri ubu indirimbo ari gukora usanga nta rwenya ruba rurimo ahubwo aba ari ubutumwa gusa aho twavuga iyo aherutse gukora yitwa 'Isengesho' yifashishijemo Yayeli n'abandi.

Icyakora indirimbo nshya yateguje, ishobora kuba irimo urwenya ukurikije amafoto ayamamaza yashyize hanze. Hashize iminsi micye Clapton Kibonge asangije abakunzi be kuri Instagam ifoto imugaragaza asa nk'umusirikare ukomeye wakoze ubukwe, iruhande rwe hari umukobwa wambaye agatimba ndetse na Serge Iyamuremye abahagaze iruhunde ameze nk'ucungiye umutekano Clapton. Ni ifoto yateje urujijo mu bantu na cyane ko Clapton atigeze asobanura byinshi kuri yo ahubwo yaranditse ati "Wamenya ari ibiki?"

Benshi mu babonye iyo foto bibajije ibibazo byinshi, bamwe bakeka ko ari Filime aba bombi bari gukora, abandi bavuga ko Clapton ashobora kuba 'yasubiyemo ubukwe bwe', abandi bavuga ko ishobora kuba ari indirimbo bakoranye. Umunyarwenya mushya utanga icyizere cy'ejo heza yagize ati "General ararongoye". Ishimwe Ben ati "Serge yabaye Bouncer, ibi bintu birakaze". Yves Rugamba ati "Ni ukwamamaza MTN". Danny ati “Serge Iyamuremye se aje muri sinema nawe?". Hari n’undi wavuze ati "Iyi ndirimbo izaba ikomeye pe".


Clapton na Serge bakoranye indirimbo izaba irimo udushya twinshi

Ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 02 Ukuboza 2021,  ni bwo Clapton yakuye urujijo yateje abantu, maze ashyira hanze ifoto iteguza indirimbo yakoranye na Serge Iyamuremye. Kuri iyo foto, handitseho ko iyo ndirimbo yitwa 'He made a way'. Clapton na Serge bagaragara bombi bambaye amataratara, bari kureba mu kirere. Munsi y'iyo foto, Clapton yanditse ati "Muriteguye?". Clapton Kibonge yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo iri bujye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ukuboza 2021.

InyaRwanda yamenye amakuru ko 'He made a way' ari indirimbo ibyinitse, izakundwa na buri mukunzi w'aba bahanzi ndetse n'abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange. Clapton agiye gushyira hanze iyi ndirimbo nyuma y'amezi 11 yari amaze nta ndirimbo nshya dore ko ubusanzwe ubuzima bwe bwa buri munsi aba ari muri Cinema aho akunzwe cyane muri Filime y'uruhererekane yitwa 'Umuturanyi' n'izindi akinamo zirimo 'Seburikoko' yatumbagije izina rye. Mugenzi we Serge, we hashize ukwezi kumwe ashyize hanze indirimbo yise 'Lion' yaje ikorera mu ngata 'Mwuka Wera' na 'Yesu agarutse' Ft James & Daniella.


Clapton yabajije abakunzi be niba biteguye indirimbo ye nshya


Mu masaha macye harasohoka indirimbo Clapton yakoranye na Serge

REBA HANO INDIRIMBO 'ISENGESHO' YA CLAPTON KIBONGE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND