RFL
Kigali

Korali La Source y'i Rubavu yahuje imbaraga na Bosco Nshuti bakorana indirimbo 'Nagiriwe Ubuntu'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/10/2021 10:28
0


Korali La Source yo mu karere ka Rubavu iri mu matsinda n'amakorali akunzwe cyane mu gihugu by'umwihariko mu Itorero rya ADEPR ndetse ikagira n'umwihariko wo kuba korali itaricishije irungu abakunzi bayo mu bihe bya Koronavirus cyane cyane muri 'Guma mu rugo', kuri ubu yashyize hanze indirimbo 'Nagiriwe ubuntu' yakoranye na Bosco Nshuti.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Thierry Nzayikorera Umuyobozi wa La Source Choir yadutangarije ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yabo nshya "Nagiriwe Ubuntu" ari "ukubwira abantu ko Imana yaduhaye agakiza ku buntu nta kiguzi dutanze ku bwo kwizera Yesu gusa". Yongeyeho ati "Itubabarira ibyaha byacu byose maze iduhindura kuba abana b'Imana kandi ni ko turi, ku Iherezo rya byose akaturaga ubugingo buhoraho".

Ati "Akaba ariyo mpambu umuntu wese wizeye izina rya Yesu aba agomba gukangura umutima we ukaririmba imbabazi ze zitagira akagero twagiriwe n'Umwami Yesu. Utarakira Yesu nawe akaza Kuko Yesu niwe soko y'amazi amara inyota y'ibyaha". Iyi ndirimbo yabo nshya bayikoranye n'umuramyi Bosco Nshuti watumbagirijwe izina n'indirimbo 'Ibyo ntunze' ikamushyira ku rutonde rw'abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda yaba muri ADEPR no mu yandi matorero.


Bosco Nshuti ari mu baramyi bakunzwe mu gihugu

"Nagiriwe Ubuntu" ni indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo yishimiwe n'abatari bacye bitewe ahanini n'ubutumwa burimo ndetse no kuba yarafashwe mu buryo bugezweho bwa 'Live Recording'. Ibaye indirimbo ya gatatu kuri Album ya gatatu ya La Source choir bise 'Isoko'. Iyi ndirimbo ije nyuma ya "Ukomeye ni Yesu" bakoranye na Korali Bethlehem na "Isoko" bakoranye n'umuhanzi Elie Bahati. 

Album ya mbere bayisohoye mu mwaka wa 2016 yitwa "Tuzanye inkuru nziza" ikaba igizwe n'indirimbo 11. Album ya kabiri bayisohoye mu 2019 yitwa "Ntiwigeze udutererana", ikaba igizwe n'indirimbo 10. Indirimbo ''Ntiwigeze Udutererana ni yo La source izwiho cyane. 

Album ya gatatu bahugiyeho muri iyi minsi ifite umwihariko wo kuba ikozwe mu buryo bwa 'Live Recording', ndetse bakaba barayifatanyije n'abandi baramyi batandukanye "Kuko Umwami dukorera ni umwe, n'umwanzi turwanya ari umwe" nk'uko Thierry Nzayikorera yabidutangarije. Yakomeje avuga ko "Nyuma ya Bethlehem choir, Elie Bahati na Bosco Nshuti, umuhanzi utahiwe bazakorana indirimbo ari Innocent Tuyisenge.

La Source yatangiye umurimo w'Imana mu 1999, ibarizwa muri ADEPR Paroisse ya Mbugangari/Rubavu. Igizwe n'abaririmbyi barenga 80. Mu mpera za 2016 Korali la Source bashyize hanze album ya mbere yitwa “Tuzanye Inkuru Nziza“. Bakoreye ingendo nyinshi mu Ntara z’Igihugu, gusa ngo hari rumwe batazibagirwa bitewe n’umusaruro waruvuyemo. Indirimbo zabo zose n'ibiterane bakora n'ibyo batumirwamo biboneka kuri shene yabo ya YouTube yitwa La Source Choir Gisenyi.


La Source choir igizwe n'abiganjemo urubyiruko

REBA HANO INDIRIMBO 'NAGIRIWE UBUNTU' LA SOURCE CHOIR YAKORANYE NA BOSCO NSHUTI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND