Kigali

Miss Yasipi Casmir yegukanye irushanwa rya Duatron ryabereye i Huye – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/09/2021 20:32
0


Uwihirwe Casimir Yasipi wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2019, akaba yaranitabiriye Miss Africa Calabar, yegukanye irushanwa rya Huye Duatron Sprint Challenge mu cyiciro cy’abagore, ryabereye mu Karere ka Huye.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, mu karere ka Huye habereye irushanwa rya ‘Huye Duathlon Sprint Challenge’ ryegukanwe na Hakizimana Félicien mu cyiciro cy’abagabo, naho Miss Uwihirwe Casimir Yasipi aba uwa mbere mu cyiciro cy’abagore.

Duatron ni urukomatane rw’imikino ibiri ihurijwe hamwe, igakinirwa rimwe, aho abakinnyi babanza kwiruka n’amaguru basoza intera yagenwe, ako kanya nta kuruhuka bagahita bafata amagare bakanyonga, hakaza kubarwa ibihe bakoresheje.

Miss Yasipi yari umwe mu bitabiriye irushanwa ry’uyu munsi ryabereye mu karere ka Huye, ndetse bikaba byamuhiriye aranaryegukana mu cyiciro cy’abagore.

Miss Yasipi wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2019, ndetse akaba yaranitabiriye Miss Africa Calabar 2020, ni umwe mu bakobwa b’abanyarwanda bakunda gukora siporo ndetse bikaba byafashe urundi rwego kuko yatangiye guhatanira ibihembo.

Muri Mutarama 2021, Yasipi Casmir yagizwe Ambasaderi wa Leta ya Cross River muri Nigeria.

Amagare bakoresheje nyuma yo kwiruka

Abarushanwa babanje kuruka n'amaguru

Miss Yasipi anyonga igare

Miss Yasipi Casmir yabaye uwa mbere mu cyiciro cy'abagore

Hakizimana Felicien yabaye uwa mbere mu bagabo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND