RFL
Kigali

Nimero 8 ntizibagirana, yatanze ibyishimo muri Tanzania imyaka 10: Haruna Niyonzima asize iki hakurya ya Rusumo?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/07/2021 12:13
0


Kuri uyu munsi mbere y'uko Yanga African yakira Ihefu FC haraba igikorwa cyo gusezera ku mugaragaro Haruna Niyonzima Kapiteni wari umaze imyaka isaga 10 muri Tanzania.



Muri Tanzania iyo uvuze Haruna Niyonzima bumva umukinnyi w'umunyamahanga wabakoreye ibishoboka byose kugira ngo bagire ibyishimo haba kuri Yanga African ndetse na Simba SC yakiniye imyaka igera kuri 2.


Nyuma yo kwereka abanyarwanda ko umupira atari uwo ashakisha, mu 2011 Haruna Niyonzima yuriye indege yerekeza mu ikipe ya Yanga African avuye muri APR FC gusa ntiyarazi ko kuri uyu munsi bizaba bimeze uku.

Haruna yerekeza muri Tanzania hari umukinnyi witwa Mrisho Khalfani Fyade Ngasa wari umuhanga kandi wari ukunzwe kubera ubuhanga yari afite ndetse ari no mu kigero kimwe na Haruna Niyonzima. Niyonzima yanyuranye na Ngasa kuko yasanze yerekeje muri Azam FC abafana ba Yanga African batangira kuvuga ko babonye Ngasa mushya.


Ku myaka 21 y'amavuko, nibwo Haruna Niyonzima yambaye umwenda wa Yanga African bwa mbere none agiye kuwiyambura afite imyaka 31 ibintu ataraziko ariko bizagenda ku munsi nk'uyu.

Guhozaho, kudahindura amakipe cyane, ikinyabupfura, gukunda akazi, nibyo byaranze Haruna Niyonzima wakiniye Yanga African kuva 2011 kugeza mu 2017 ubwo igikuba cyacikaga Haruna Niyonzima yerekeza muri Simba Sport Club.


Haruna wagize igikundiro kugeza n’aho abana b'impanga yabyariye muri Tanzania abafana ba Yanga African babiyitiriye bavuga ko ari abana babo, nyuma y'umwaka w'imikino 2016-2017 yerekeje mu ikipe ya Simba ayikinira imyaka 2 nyuma agaruka mu Rwanda mu ikipe ya As Kigali.


Amezi 6 gusa yari ahagije ko Haruna Niyonzima yahita asubira muri Tanzania nanone yongera kwakirwa nk'umwana mu rugo none birangiye ashimiwe ku mugaragaro nk'intwari y'ikipe yambara nka Atraco ya cyera, umuhondo n'icyatsi.

Mu myaka isaga 8 Haruna Niyonzima yari amaze muri Yanga African yatwaye ibikombe 5 bya shampiyona, ibikombe 3 bya Community Shield, CECAFA Kagame Cup imwe na FA CUP imwe.


Haruna Niyonzima Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, yabaye icyitegererezo ku bakinnyi bashaka gukina hanze y'u Rwanda ndetse mu makipe banganya imbaraga. Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bakiniye Yanga African na Simba SC Kandi hose bikamuhira.


Kapiteni w'ikipe y'igihugu y’Amavubi yakunzwe ubwo yakinaga muri Tanzania ninako yatangaga umutahe we mu Mavubi. Yagize igikundiro, yabaye Kapiteni wungirije wa Yanga African ariko namara gusezererwa no gushimirwa ibyo yakoze, haraba hasigaye amateka gusa.

Byitezwe ko Haruna umwaka w'imikino nurangira ashobora kugaruka mu Rwanda.  Hari amakipe amwifuza nka As Kigali, Rayon Sports ndetse na Etincelles yakuriyemo.

Abafana ba Yanga African bati: “warakoze Haruna ariko tuzagukumbura"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND