RFL
Kigali

Gasogi United yasinyishije rutahizamu ukomoka muri Tchad, KNC ateguza hakiri kare amakipe bazahura – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/07/2021 10:23
0


Mu rwego rwo kwiyubaka no kubaka ikipe ikomeye izahatana mu mwaka utaha w’imikino, Gasogi United yasinyishije abakinnyi bashya barimo rutahizamu ukomoka muri Tchad, Djibrin, yongerera amasezerano abandi ndetse inatangaza umukozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’abakinnyi b’iyi kipe.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021, nibwo ku biro by’ikipe ya Gasogi United habereye umuhango wo gusinyisha abakinnyi bashya no kongerera amasezerano abasanzwe bakinira iyi kipe ari bari barayasoje.

Gasogi United yasinyishije rutahizamu ukomoka muri Tchad, Djibrin Brahim Hassan, wakiniraga Etincelles FC y’i Rubavu, amasezerano y'imyaka 2, azamugeza mu 2023 akinira iyi kipe.

Mu mwaka w’imikino ushize, uyu mukinnyi yatsindiye Etincelles FC ibitego 8 muri shampiyona.

Nkuko babitangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, mu rwego rwo kubaka ikipe y'igihe kirekire kandi ikomeye, Gasogi United yasinyishije umunyezamu ukiri muto Ndagijimana Leandre amasezerano y'imyaka 5.

Iyi kipe kandi yongereye amasezerano y’imyaka ibiri myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo, Yamini Salum, wanayikiniye mu myaka ibiri ishize.

Yamini yagize uruhare mu bitego 6 byatsinzwe mu mwaka w'imikino ushize kuko yatsize 2, atanga imipira 3 yavuyemo ibitego ndetse anakorerwaho penaliti yavuyemo ikindi gitego.

Ikipe ya Gasogi United yatangaje Ntarengwa Aimable nk’umukozi musha ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’abakinnyi (Team Manager).

NTARENGWA Aimable afite ubunararibonye bw’imyaka 5, kuko yabikoze mu Isonga, Ikipe y'igihugu Amavubi U17, U20 na U23, ndetse akaba afite Licence C ya CAF.

Nyuma y’iki gikorwa umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yateguje hakiri kare amakipe bazahura muri shampiyona umwaka utaha w’imikino wa 2021/22, ubusatirizi butyaye kandi buzatanga akazi kuri buri kipe, asaba abafana kubitega.

KNC avuga ko ubusatirizi bwa Gasogi buzaba bugizwe na Armel Ghislain, Hassan Kikoyo, Djibrin Brahim Hassan, Prosper, Christian na Iradukunda Bertrand buzaba burindwa mubi.

Gasogi United yasoje nabi umwaka ushize w’imikino, dore ko byageze ku mukino w’umunsi wa nyuma ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri gusa yirwanaho ntiyamanuka.

Gasogi United yasinyishije rutahizamu ukomoka muri Tchad, Djibrin amasezerano y'imyaka ibiri

Gasogi yongereye amasezerano y'imyaka ibiri myugariro Yamini Salum

Ntarengwa Aimable yagizwe umukozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'abakinnyi ba Gasogi

KNC yateguje urugamba amakipe azahura na Gasogi United mu mwaka utaha w'imikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND