RFL
Kigali

Arsenal yasabye imbabazi abafana bayo ku bw’ikosa rikomeye yakoze ryatumye benshi bigumura

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/04/2021 12:38
0


Arsenal yabaye imwe mu makipe atandatu akomeye mu Bwongereza yivanye mu irushanwa rya European Super League yari imazemo umunsi umwe, ndetse inasaba imbabazi abafana bayo kuba yarinjiye muri iri rushanwa ryafatwaga nk’irije kwangiza umwimerere w’umupira w’amaguru.



Ku Cyumweru tariki ya 18 Mata 2021, ni bwo irushwanwa rya European Super League ryatangajwe ku mugaragaro ndetse ritangirana amakipe 12 mu makipe 20 yagombaga kuzaba arigize, arimo atatu yo mu Butaliyani, atatu akomeye muri Espagne n’andi atandatu yo mu Bwongereza.

Nyuma y’iri tangazo abafana b’amakipe atandukanye mu Bwongereza ntibishimiye icyemezo cyafashwe n’amakipe bakunda kuko babona iri rushanwa rije gusenya ruhago y’i Burayi by'umwihariko shampiyona y’u Bwongereza ndetse no kwica umwimerere w’umupira w’amaguru, birara mu mihanda bafite ibyapa byamagana iri rushanwa n’amakipe yarigiyemo.

Leta y’u Bwongereza nayo ntiyatanzwe kuko yahagurutse yamagana yivuye inyuma iri rushanwa. Minisitiri w'intebe w'u Bwongereza Boris Johnson, yamaganye icyemezo cy'amakipe atandatu yo mu Bwongereza yemeye kwinjira muri iri rushanwa ndetse anavuga ko agiye gukora ibishoboka byose agahagarika iki gitekerezo.

Nyuma y’igitutu gikomeye aya makipe yashyizweho n’abafana ndetse n’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu nzego zitandukanye kugeza kuri Leta y’u Bwongereza, mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Mata 2021, amakipe yo mu Bwongereza yose uko ari 6 (Arsenal, Manchester United, Liverpool, Manchester City, Tottenham na Chelsea) yikuye muri Super League ndetse bamwe mu bayobozi b’amakipe baregura.

Mu itangazo Arsenal yashyize ahagaragara, yasabye imbabazi abafana, ivuga ko yakosheje, ariko yaharaniraga kubaka ikipe ifite ubushobozi.

Yagize iti “Mu minsi mike ishize twongeye kubona iby’iyumvo by’abakunzi bacu bari mu bice bitandukanye by’Isi ndetse no ku mukino dukunda.

“Ntabwo dukeneye kubisubiramo, gusa ibyakozwe n’abafana mu minsi mike ishize byatumye twongera kwitekerezaho ndetse bituma dutekereza cyane.

“Ntabwo byari ubushake bwacu, kuko twakiriye ubutumire bwo kwinjira muri European Super League, twabonaga harimo ibyadufasha kubaka ahazaza hacu nk’ikipe.

“Twakoze ikosa, kandi turarisabira imbabazi. Turabizi ko bizafata igihe kugira ngo mutugarurire icyizere mu byo dushaka kugeraho muri Arsenal, ariko reka tubabwize ukuri ko icyemezo cyo kujya muri Super League cyari cyatewe n’ubushake bwo kurinda Arsenal, ikipe mukunda, no gushyigikira umukino mukunda binyuze mu kwishyira hamwe kwisumbuyeho no kugira ubukungu buhamye”.

Byari biteganyijwe ko buri kipe yashyizwe muri iri rushanwa yari kuzajya ihabwa miliyoni 310£ (asaga miliyari 417 Frw) mu gihe kandi yagenerwa n’andi miliyoni 213£ (miliyari 287 Frw) yo kurikina. Iyaryegukana, yahabwa hafi miliyoni 400€.

Aya mafaranga akubye hafi inshuro eshatu ayinjizwa n’ikipe yegukanye UEFA Champions League, aho ihabwa hafi miliyoni 120€ (asaga miliyari 120 Frw).

Abafana ba Arsenal bari bariye karungu kubera European Super League

Arsenal yasabye imbabazi abafana bayo kuba yari yarinjiye muri European Super League

Amakipe atandatu yose yo mu Bwongereza yikuye muri European Super League

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND