RFL
Kigali

Abanyempano Gisele & Gentille bavuze ku ndirimbo yabo 'Imirimo' banatangaza inzitizi bahura nazo mu muziki

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/04/2021 15:34
1


Gisele & Gentille' itsinda rishya mu muziki wa Gospel rigizwe n'abakobwa babiri b'abanyempano babarizwa mu karere ka Musanze, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere 'Niwe Mwami', barakataje mu muziki aho banafite indirimbo nshya bise Imirimo. Twaganiriye nabo badutangariza byinshi ku muziki bakora n'inzitizi bahura nazo.



NIYIBIZI Giselle w'imyaka 23 y'amavuko na UMUHOZA Gentille w'imyaka 21 y'amavuko ni bo bagize itsinda Gisele & Gentille. Gisele, ni umukobwa ukiri muto warangije amashuri yisumbuye, akaba aririmba muri Korali Shiloh yo muri ADEPR Muhoza mu karere ka Musanze. Gentille nawe yarangiye ayisumbuye, akaba ari umukristo mu itorero Bethel ry'i Musanze. Bombi bariganye mu yisumbuye ari naho ubushuti bwabo bwatangiriye butizwa umurindi no kuba baturanye.


Gisele na Gentile 

Nyuma y'uko bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise 'Niwe Mwami' yagiye hanze mu mpera za 2020, muri iyi minsi bafite indirimbo nshya bise 'Imirimo'. Gisele avuga kuri iyi ndirimbo mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, yagize ati "Ni indirimbo inyibutsa ibihe nanyuzemo bitoroshye igihe nabaga nihebye".

"Mbese iyi ndirimbo twayanditse buri wese yibaza ibihe bitoroshye umuntu yanyuzemo ariko nyuma y'ibyo byose Imana yatwitayeho iratwegera iraduhumuriza kubera kuyizera ndetse no kuyikunda. Narayisabye n'ubwo bitinda ariko birasohora niho mpamvu muri chorus yacu tubwira umutima wacu gushima kuko ufite utwitaho kandi uzahoraho utwitaho".

Yanavuze ku yindi ndirimbo yabo yitwa 'Ishimwe', ati "Ishimwe ni indirimbo twakoreye cover. Ni indirimbo isanzwe ishima Umwami Yesu nk'uko nabikomojeho twabonye ibyiza Uwiteka yadukoreye kuko twakundaga kuyiririmba duhitamo tuyisubiramo".

Ku bijyanye n'urugendo rwabo mu muziki yavuze ko ruhagaze neza. Ati "Mu muziki ni sawa turakora kandi dukora ibijyanye n'ubushobozi bwacu haba audio cyangwa video". Yatangarije abakunzi b'umuziki wabo ko "Icyo batwitegaho ni ukubaha indirimbo nziza zirimo ubutumwa bwiza bwaba buhumuriza, gushima ndetse no kwamamaza inkuru nziza yu mwami Yesu Krisro n'ibitangaza Imana idukorera".


Gisele yunzemo ati "Kandi ikindi ni ukubaha indirimbo zicurangitse mu buryo bugezweho ndetse na video nziza". Yanavuze icyo bishimira mu gihe gito bamaze mu muziki.  Ati "Mu by'ukuri n'ubwo twari dusanzwe turirimba muri chorale kuba twarihuje tugatangira gukorana urugero nk'indirimbo yacu ya mbere ntabwo twari tuzi ko yakundwa".

"Mbese nk'abatangizi ntabwo twari tubyiteze, gusa abantu babyakiriye neza badutera imbaraga batugira inama ndetse bagahora batwishyuza izindi ndirimbo. Ikindi nishimira uko bwije n'uko bucyeye twunguka inshuti uko umuziki wacu ugenda ugera kure tugenda twunguka abandi bantu, wa mugani koko nk'uko babivuga ubutunzi bwa mbere ni abantu kandi ni ukuri pe turabyishimira". 

"Turashima nanone Appletracks uturebera ibikorwa byacu kugeza ubu. Nanone kandi turashimira ababyeyi bacu badahwema kudufasha kuduha ibitekerezo ndetse n’inama. Tukanashimira abadukurikirana bose ndetse na InyaRwanda.com. Ikintu kidukoma mu nkokora kugeza ubu ni ubushobozi kuko bukiri bucye cyane bikatubera inzitizi zo gusohorera indirimbo ku gihe haba mu majwi ndetse no mu mashusho".


Gentille


Gisele


Gisele na Gentille bamaze gukora indirimbo 3

REBA HANO INDIRIMBO 'IMIRIMO' YA GISELE & GENTILLE


REBA HANO 'NIWE MWAMI' YA GISELE NA GENTILLE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Giramata Djadida3 years ago
    Ndabakunda cyne Gisele n Gentile courage imbere niheza





Inyarwanda BACKGROUND