RFL
Kigali

Murema Jean Baptiste yongeye gutorerwa kuyobora NPC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/04/2021 18:07
0


Murema Jean Baptiste yongeye gutorerwa kuyobora Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ine, kuri iki cyumweru tariki ya 04/04/2021.



Abanyamuryango ba NPC Rwanda bakoze inama y’Inteko Rusange isanzwe, ikora mu buryo bw’ikoranabuhanga maze 97 ku ijana by’abatoye bongera kugirira icyizere Murema wari umaze imyaka ine ayobora NPC Rwanda. Muri rusange hatorewe imyanya 11 y’abagize inama y’ubutegetsi.

SAFARI William yongeye gutorwa nka Visi Perezida wa mbere ushinzwe amarushanwa naho Mukarusine Claudine atorwa nka Visi Perezida wa kabiri ushinzwe imenyekanishabikorwa.

Dr. MUTANGANA Dieudonné yatorewe umwanya yari asanzweho w’Umunyamabanga mukuru. VUNINGABO Emile Cadet yongeye kugirirwa icyizere, atorwa nk’Umubitsi.

ABANDI BATOWE NI ABA BAKURIKIRA 

BIZIMANA Jean Damascène: Uhagarariye abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
MUKANYEMAZI Adèle: Uhagarariye abafite ubumuga bw’ingingo
SEKAREMA Jean Paul: Uhagarariye abafite ubumuga bwo mu mutwe
MUKANZIZA Venantie: Uhagarariye abafite ubumuga bwo kutabona
MUKOBWANKAWE Liliane: Uhagarariye abagore
TWAGIRAYEZU Callixte: Uhagaririye abakinnyi

Mu bindi byaganiriweho, ni uko NPC Rwanda yatangiye umushinga wo kugira inyubako yayo bwite (Complexe sportif). Abanyamuryango biyemeje kongerera imbaraga za DPSCO (Districts Paralympic Sports Committees). Abanyamuryango kandi, beretswe raporo y’umutungo banagezwaho gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2020-2021.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND