RFL
Kigali

Umupira w'amaguru muri Congo uri mu mwijima w'umusaruro wahoranye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/04/2021 11:09
0


Igihugu cya Congo Kinshasa kiri mu bihugu bikunze kwitwara neza ndetse bikigaragaza ku ruhando rw'Afurika, ariko ubu bikomeje kwanga haba mu ikipe y'igihugu ndetse n'andi asanzwe.



Congo ifite abaturage benshi bavukiye hanze y'igihgu ndetse abandi bajya hanze bamaze kuvuka, harimo n'umubare munini w'abakinnyi b'ibirangirire ndetse bubatse izina i Burayi ariko iki gihugu abenshi ntabwo cyibafiteho uruhare kuko abenshi bakiniye ibindi bihugu.

Mu mikino nyafurika igihugu cya Congo cyakunze kwitware neza haba mu mikino y'igikombe cy'Afurika (CAN) ndetse n'imikino ya (CHAN) iki gihugu gifite inshuro nyinshi kinganya na Maroc iheruka gutwara igikombe cyakiniwe muri Cameroun.


Congo ntabwo izitabira igikombe cy'Afurika kizabera muri Cameroun 

Imikino ya CHAN iheruka Congo yagarukiye muri 1/4 isezerewe n'ikipe yari yakiriye imikino. Congo kandi yagaragaje umukino uri hasi ukurikije imyaka yatambutse, ndetse inagarukira hafi muri iyi mikino kandi bitari bikunze kubaho. 

Mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika CAN, Congo yari mu itsinda D iri kumwe na Gambia Angola, na Gabon. Mu mikino igera kuri 6 buri kipe yakinnye DR Congo yashoje ku mwanya wa 3 n'amanota 9, byatumye isigara ku rugo yo na Angola, mu gihe Gabon na Gambia ari zo zabonye itike y'igikombe cy'Afurika. 

Congo 2019 yari yitabiriye igikombe cyabereye mu Misiri, ariko uyu mwaka ibura tike kubera umusaruro mucye ndetse Gambia iri ku mwanya wa 157 ku rutonde rwa FIFA igenda bareba.

Ku ruhande rw'amakipe y'imbere mu gihugu, nayo akomeje kuba mu mwijima w'ibyishimo, imbaraga ntazo, ndetse n'igitinyiro kiri kugana kwiherezo bituma zirikwamburwa uduhigo zari zarashyizeho.

Ikipe ya TP Mazembe imaze ku ruhando rw'Afurika imyaka isaga 11 ndetse gutsindirwa iwayo abantu babyumva nk'umugani ariko ubwo yatsindwaga na Sundowns akagozi karacitse, agahigo ko kudatsindindwa murugo karangira uko. 


Mazembe ishusho y'umupira w'amaguru muri Congo 

Mazembe mu mikino ya Champions League iri mu itsinda B n'ikipe ya Al-Hilal Omdurman, Sundowns na Belouizdad. Mu mikino itanu gusa imaze gukinwa muri iri tsinda, Mazembe ifite amanota 2 byanatumye mu mukino iherutse gutsindwamo na CR Belouizdad ibitego 2-0 iyi kipe yambara umweru n'umukara yarahise isezererwa mu mikino ya Champions League bwa mbere ku va mu 2011 ntiyabasha kurenga amatsinda haba muri Champions League cya Confederation Cup, ndetse ikaba itashye isuzuguritse kuko ubu iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 2 mu gihe habura umukino umwe. 

Iyi kipe itozwa na Pamphile Mihayo ishinzwa kuba yarananiwe gusimbuza Muleka wagiye mu Bubirigi ndetse na Ben Malango bose bari bamaze igihe bahetse iyi kipe ariko nyuma yo kubagurisha yariturije ishaka gukinisha abakinnyi yirereye gusa ntago bije kuyihira.

Kurundi ruhande Vita Club nayo ihagarariye Congo muri iyi mikino ya Champions League yaraye itsinzwe na Simba iyandagaje ku bitego 4-1 ndetse mwibukako n'umukino ubanza Simba yari yatsindiye Vita Club iwayo igitego kimwe kubusa. Vita Club ubu iri ku mwanya wa 3 n'amanota 4, nyuma yo gutsindwa, Al Ahly ikanganya na Al-merrikh byatumye no ku mukino wa nyuma niyo yawutsinda itafata umwanya wa 2 bihita binashyira iherezo ku makipe yose yari ahagarariye igihugu cya Congo.


Vita Club yaraye ihuye n'uruva gusenya muri Tanzania 

Mu mikino ya CAF Confederation Cup uyu mwaka nta kipe n'imwe ihagarariye Congo, bivuze ko ku ruhando mpuzamahanga iki gihugu cy'iburengarazuba bw'u Rwanda kizagaruka umwaka utaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND