RFL
Kigali

Muri metero 400 zisabwa, uyu munsi habashije kugerwaho metero 30 mu kwigizayo ubwato bwahagaritse ubuzima mu kigobe cya Suez

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/03/2021 21:14
0


Icyorezo cya Covid 19 cyashegeshe ubukungu ku buryo bukomeye ariko noneho ubwato Ever Given bukomeje nabwo guhombya abatari bacye kuko mu minsi igera kuri itandatu bumaze, miliyari na miliyari z'amafaranga zimaze kuhatikirira.



Ikigobe cya Suez cyo mu Misiri gihuza Uburengerazuba n’Uburasirazuba bw’isi mu bijyanye n’ubuhahirane ubu kikaba cyarafunzwe n’ubwato bwitwa Ever Given, kuva bwahagama bukaba buri munsi buhagarika ibicuruzwa bigera kuri miliyari esheshatu n’igice z’amayero amafaranga menshi cyane byakubitira ku gihombo gisanzwe cyatewe n’icyorezo bigakomera kurusha.

Ubu bwato bukaba bufite toni ibihumbi magana abiri na makumyabiri z’uburemere bwikoreye kontineri hakaba hari gukoreshwa ibishoboka ngo ubu bwato buvanwe muri iki kigobe cy’izingiro ry’ubucuruzi. Uyu munsi hakaba hatewe intambwe yo gukurura ubu bwato ho metero mirongo itatu muri magana ane zikenewe.

Perezida w’igihugu cya MISIRI akaba yasabye ko mu buryo bwihuse ubu bwato bwatangira koroherezwa bupakururwamo izi kontineri, ubwato bunini bubiri bukaba bwamaze kuhagera bwiyunga ku bundi mu kwihutisha iki gikorwa cyo gukurura ubu bwato bwateje ibihombo mu bukungu muri ibi bihe bikomeye by’icyorezo cya COVID19.





Src:www.dailymail.co.uk








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND