Mbonyicyambu Israel kuri ubu ni we muhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ugezweho ndetse n’abadakunda bene uwo muziki usanga bakunda indirimbo ze.
Muri guma mu rugo ibikorwa
byiswe ko bitari ingenzi byarahagaritswe hakajya hakora ibyihutirwaga.
Birumvikana ibijyanye na muzika byahagaritswe ku ikubitiro. Israel Mbonyi ati:’’Ni
ukuri ndashimira Leta yacu ikunda abahanzi sinari nzi ko nasaba uruhushya rwo
kujya gukora indirimbo njye n’abantu banjye (recording sessions) noneho bakampa
uburenganzira’’.
Israel Mbonyi yashimiye Leta y'u Rwanda iteza imbere umuziki
Israel Mbonyi ashimira
ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda babashije kumwemerera
agakomeza ibikorwa bye bya muzika n'ubwo hariho guma mu rugo ibintu bimwe
bitemewe.
Mbonyi arakunzwe bigashimangirwa n'ibihembo agenda ahabwa
Uyu muhanzi ni umwe muri
bake baticishije irungu ababakunda mu bihe bya guma mu rugu. Ati:’’Iyo nkora
cyane mba ngamije gufasha abantu kongera kugira umunezero ndetse abantu bari
bafite umwanya wo kumva ubutumwa bwiza bushingiye ku ijambo ry'Imana’’.
Mbonyi azi gucuranga gitari
Akomeza avuga ko mu myaka ishize umuziki wa gospel abawukoraga ntibakuragamo ibingana n’ibyo babaga bashoye. Ati:’’Ni umugisha ko abantu bari kumva ko abahanzi ba gospel hari amahirwe bakwiye nk’abandi bose’’.
Agaruka ku kuba ari mu batoranyijwe kuzajya
muri Israel yabwiye The Choice Live ica ku Isibo Tv ko yajyaga yifuza
kuzatemberera muri icyo gihugu avuga ko gifite ubutaka butagatifu (bwera), kuba
yaragize amahirwe yo gutoranywa mu bazahakorera ibitaramo byaje ari iby’agaciro.
Ati:’’Nzajyayo ngiye gusura no kuririmba urumva ni amahirwe adasanzwe mu buzima
ndetse twe turi mu myiteguro na ikipe yanjye yose dutegereje ko hariya (Israel)
basoza gukingira abaturage noneho tukabona kugenda’’.
Umubyeyi wa Israel Mbonyi ni we umwigisha
inzira y’ubuzima
Mbonyi avuga ko se
umubyara ari we areberaho urugero mu bintu byose akora. Ati:’’Papa wanjye ni we
unkopeza urugendo rw’ubuzima ni we ndeberaho byose’’. Mbonyi akunze kuba afite
abakobwa batandukanye baririmbana na we ariko bakunze kugenda bahindagurika.
Ati:’’Nta kintu runaka ngenderaho mpitamo umukobwa uririmba’’.
Reba hano ''Baho''
TANGA IGITECYEREZO