RFL
Kigali

Inama 10 z’ingenzi zagufasha kuryoherwa na Weekend waba wenyine cyangwa uri kumwe n'inshuti zawe

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:6/03/2021 19:42
0


Mu buzima umuntu yifuza kuba yishimye, akarusho mu mpera z’icyumweru yibaza ibibazo byinshi by'uko ari bwishime kurushaho. Abantu baba bashaka ibyo bahugiramo bishimisha, gusa biba byiza iyo ubonye ibyagushimisha bigatuma uruhuka ariko akaba ari byiza ku mubiri wawe kuko bituma urushaho kubaho neza.



Iyi ni yo mpamvu twabakusanyirije inama 10 nziza zagufasha kuryoherwa n’impera z’icyumweru mu gihe urangije akazi.

1. Tegura icyo gukora


Tegura icyo ugomba gukora mu mpera z’icyumweru. Reba kuri buri kimwe cyose uzi maze uhitemo icy'ingezi ugomba gukora. Icyo ugomba guhitamo ugomba kugihitamo mbere y'uko ugera muri iyo minsi irangiza icyumweru. Ni byiza guhitamo icyo gukora kandi ubona ukunze kuko mu gihe utagize icyo uhitamo bizarangira ubuze amahitamo maze ubure icyo gukora.

2. Hura n’inshuti zawe


Buri gihe abantu benshi bakunze tuba bafite inshuti zikomeye, zibaba hafi buri gihe. Kugira ngo utabihirwa n’impera z’icyumweru, ni byiza ko uhamagara inshuti zawe maze mugahura mukaganira. Ushobora kubasura cyangwa bakagusura. Guhura nabo mukaganira, ugira byinshi wungukira mu biganiro mugirana.

3. Gerageza kwisanzura


Ni byiza ko mumpera z’icyumweru ugerageza gutembera. Ugasohokera ahantu heza ugasabana n’abandi. Ni byinshi muri wowe uba utekereza byagufasha kuruhuka. Muri iki gihe, niwo mwanya uba ubonye kugira ngo ukore ibyo byose ubona byaguha kumva unezerewe.

4. Irinde gufata ibisindisha byinshi


Ntabwo twavuga ko abantu bose badafata ibinyobwa bisindisha. Benshi bava mu kazi ku wa Gatanu nimugoroba bafite aho bagomba gusohokera. Ni byiza ko ugomba kumenya ko utagomba kunywa nzoga nyinshi kugera aho utabasha kwigenzura. 

Mu gihe wanyoye ugasinda cyane, burya ya minsi yo kuruhuka uba uyangije kubera ko umunsi ukurikiyeho wirirwa utameze neza, ukaba wakwirirwa uryamye cyangwa wacitse intege. Bizatuma umunsi urangira ntacyo ukoze. Gerageza rero unywe inzoga mu rugero niba wumva utazireka mu rwego rwo kuruhuka ariko ntugatume usinda cyane ku buryo bukabije.

5. Gira ibyo ugabanya ubona byakwangiriza igihe


Si byiza ko watondeka ibikorwa bidafite akamaro kabone n'ubwo byaba bishimishije ngo usange ari byo uhugiyemo gusa. Ahubwo ni byiza ko ureba ibikorwa byiza bidafite ingaruka mbi, akaba ari byo ukora. Bya bindi bituma ukoresha ubwenge utekereza kandi ugakoresha n’imbaraga z’umubiri, mu gihe uruhuka ni byiza ko ushyiraho umwanya wawe wagufasha kugera ku ntego zawe, ukaba wasoma ibitabo, ukumva indirimbo.

6. Iteganyirize igihe cyo kwihugura


Ni byo koko impera z’icyumweru abenshi bafata icyo gihe nk’igihe cyo kuruhuka ndetse no kujya muri bimwe bibashimisha batabashije gukora mu minsi y’akazi. Ariko burya haba hari byinshi bahuye nabyo bikabananira cyangwa ugasanga nta bumenyi buhagije babifiteho, ni cyo gihe rero uba ubonye kugira ngo wihugure muri ibyo byose utazi maze uzasubire mu kazi ubifiteho ubumenyi buhagije.

7. Gira ibyo uruhuka gukora


Hari ibintu biba bishobora kuba byakorwa igihe cyose atari mu mpera z’icyumweru gusa. Mu gihe wateguye igihe cyawe neza ni byiza ko utegura ibintu bigomba gukorwa mu gihe cyo mu mpera z’icyumweru kandi bizatuma ubona imbaraga zizatuma utangira ikindi cyumweru ufite umwete ku kazi gasanzwe.

8. Irinde ibikorwa bimenyerewe


Mu buzima usanga abantu benshi bavanga ibintu. Ni byiza ko utandukanya ibikorwa bya buri munsi ukora mu gihe cy’akazi ndetse n'ibyo ukora urimo usoza icyumweru. Mu gihe cy’impera z’icyumweru kuwa Gatandatu ndetse no ku cyumweru, ugomba gushakamo umwanya uhagije wo kuruhuka maze ugahindura imirimo wakoraga buri munsi n'uko ukayiruhuka.

9. Shaka ibigushimisha bishya


Kubona ibigushimisha bishya bitari bisanzwe byuzuza neza ibyiza biri muri izi nama z'ingezi turi kuganiraho. Niba uteguye ko ugomba gusohokera mu kabari, ni byiza ko utegura neza uko uzajyayo kandi ugahurirayo n’inshuti nshya. Mu gihe ushaka ikigushimisha gishya ni byiza ko ureba icyagushimisha wowe ubwawe utarebeye ku bandi kandi ukareba neza ko ari cyo wari ukeneye muri icyo gihe urimo.

10. Tegura umwanya w’imyitozo ngororamubiri


Mu by'ukuri, ntabwo ari buri muntu wese uzasanga azi gukina umupira w’amaguru. Kandi n'ukina, hari ubwo usanga atarangiza iminota mirongo icyenda. Ariko si itegeko ngo twese abe ariyo myitozo dukora. Ahubwo hitamo uburyo bukubangukiye kandi ushoboye wowe wakoramo imyitozo. 

Kandi burya ushobora no kuva mu rugo ukajya kureba aho abandi bakora iyo myitozo aho kuba wayirebera kuri televiziyo wicaye mu rugo. Na bya bindi udashoboye ugeze aho babikora byagufasha kuzabisubiramo ubutaha maze nawe ukabikora uri wenyine. Imyitozo ngororamubiri ni myiza ku mubiri w'umuntu mu gihe ashaka kuruhuka. Jya wibuka kuyishakira umwanya uhagije.

Source: https://wmtllp.com








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND