RFL
Kigali

Luis Miquissone ashobora kwisanga muri AL Ahly aherutse gutsindira muri Tanzania

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/03/2021 13:46
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Mozambique na Simba SC ushobora no gukina mu kibuga hagati, Luis Miquissone, ashobora kwetrekeza muri Al Ahly yo mu Misiri aheruka gutsindira I Dares-Salaam mu irushanwa rya CAF Champions League.



Nyuma yo kugora cyane ikipe ya Al Ahly mu mukino ubanza mu matsinda ya CAF Champions League, akanayitsindira muri Tanzania 1-0, ibitangazamakuru byo muri Tanzania byatangaje ko byamenye ko mu ibanga ubuyobozi bw’iyi kipe y’ubukombe muri Afurika bwatangiye kwegera uyu mukinnyi kugira ngo bamureshye azabakinire.

Nubwo ntacyo ubuyobozi bwa Al Ahly buratangaza kuri uyu mukinnyi, gusa bivugwa ko bwiteguye kutanga buri kimwe cyose gishoboka kugira ngo basinyishe uyu mukinnyi uri mu bahagaze neza muri Tanzania.

Miquissone uri mu bahetse Simba, niwe watsinze igitego kimwe rukumbi Al Ahly yatsindiwe muri Tanzania mu minsi ishize.

Ubuyobozi bwa Simba SC bwatangaje ko nta mafaranga barahabwa na Al Ahly kuri uyu mukinnyi, gusa bemera ko iyi kipe yo mu Misiri itanze ibyo bifuza batayima Miquissone.

Luís Jose Miquissone w’imyaka 25 y’amavuko yageze muri Simba mu 2020 avuye muri UD Songo y’iwabo.

Miquissone niwe watsinze igitego rukumbi Simba yatsinze Al Ahly

Miquissone ashobora kwerekeza muri Al Ahly





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND