RFL
Kigali

Barihisha bagakora ibikorwa bitemewe! Polisi yafatiye abantu 129 muri Kigali bari mu tubari no muri 'Sauna na Massage'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/02/2021 10:47
0


Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 129 bari mu tubari abandi bari mu nyubako itanga serivisi za Sauna na Massage. Bafashwe nyuma y’aho tariki 06 Gashyantare na none Polisi yari yakoze igikorwa cyo gufatira abantu 113 mu tubari mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.



Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata mu Kabari kitwa Zebra Guest House and Bar hafatiwe abantu 19 barimo kunywa inzoga, mu kabari kitwa Shukuru Hospitality hafatiwe abantu 9 naho mu kabari kitwa Kilimanjaro hafatiwe abantu 28, ni mu gihe i Gacuriro abantu 10 bafatiwe mu rugo rw’umuturage bari mu birori basabanye barimo kunywa inzoga. Mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge (Nyabugogo) mu kabari kitwa Kirabo Bar hafatiwe abantu 47.

Kamanzi Samuel niwe nyir'akabari kitwa Zebra Guest House and Bar, muri aka kabari abapolisi basanzemo abantu 19 biteretse inzoga barimo kunywa. Kamanzi yavuze ko ako kabari kari karafunzwe ariko uyu munsi ubwo imvura yagwaga abantu baje kugama noneho umusore uhaba atangira kubagurisha inzoga.

Yagize ati “Ubusanzwe mba hano n’undi twakoranaga atanga inzoga utubari tucyemerewe gukora, uyu munsi rero haguye imvura abantu baza kuguma hano ngiye kubona mbona uriya musore atangiye gucuruza inzoga ni bwo abapolisi badufatiye mu cyuho.”

Kamanzi Samuel, nyir'akabari kitwa Zebra Guest House and Bar.

N'ubwo Kamanzi avuga ko batari basanzwe bacuruza inzoga muri ako kabari, uwitwa Bucumi Jean Claude umwe mu bantu 19 bafatiwe muri kariya kabari yavuze ko atari ubwa mbere yari aje kunywera muri ako kabari usibye ko uyu munsi aribwo yagize ibyago agafatwa.

Yagize ati “Mbaye nkigera aha natse icupa rya mbere mpita mfatirwa mu cyuho, nari nziko nje kuruhuka nk’uko najyaga mbigenza ariko noneho ndabona aribwo ngiye kuruha. Aha najyaga mpaza nkanywa ariko ni ubwa mbere mfashwe.” Bucumi avuga ko yari afitanye gahunda n’izindi nshuti ze 3 bari guhurira muri ako kabari ariko we yabatanze kuhagera afatwa bataraza.

Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Kamashashi mu nyubako yitwa Glads Apartment hafatiwe abantu 16 bari mu bikorwa bya Sauna abandi barimo gukorerwa Massage.

Gakwaya Henriette nyir'inyubako ya Glads Apartment yafatiwemo abo bantu yavuze ko yemera amakosa yakoze akavuga ko atari azi ko mu bikorwa bya Sauna abantu bahandurira COVID-19.

Yagize ati “Amakosa ndayemera narenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19 ariko njyewe sinari nzi ko muri Sauna abantu bashobora kuhandurira. Ntabwo twabikoraga buri munsi ariko kenshi turacana abantu bakaza kota.”

Gakwaya Henriette, nyir'inyubako ya Glads Apartment.

Gakwaya yavuze ko yakiraga abantu baturutse ahantu hatandukanye ndetse hakaba hashobora kuba hazamo abanduye COVID-19 bakaba bakwanduza n’abandi. Yakanguriye abandi bantu barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kwisubiraho bagakurikiza amabwiriza kuko biri mu nyungu za buri muntu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera ubwo yavugaga kuri aba bantu 129 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu ijoro ryo kuwa 13 Gashyantare 2021, yavuze ko nta muntu ushobora kurenga ku mabwiriza cyangwa ngo akore icyaha birangire adafashwe, yavuze ko n’abatarafatwa ari uko igihe cyabo kitaragera naho ubundi nabo bazafatwa.

Ati “Bimaze kugaragara kandi byavuzwe kenshi ko hari abantu barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bagatanga serivisi zitemewe. Mu bikorwa byakozwe na Polisi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu hafashwe abantu barimo gucuruza inzoga mu tubari mu buryo bwa rwihishwa, abo bose ndetse n’abakiriya babo bafashwe. Hari n’undi umwe wafatiwe mu Murenge wa Nyarugunga yakiraga abantu bavuye ahantu hatandukanye bakaza mu bikorwa bya Sauna na Massage aba nabo bafashwe.”

CP Kabera yakomeje akangurira abantu kumva ko kurwanya COVID-19 ari inshingano za buri muntu batagombye gucungana n’inzego izo ari zo zose kuko biri mu nyungu za buri muntu. 

Ati “Bariya bantu barihisha bagakora ibikorwa bitemewe nyamara bakirengagiza ko ari ubuzima bwabo barimo gushyira mu kaga. Icyo dusaba abaturage ni uko bakumva ko kurwanya COVID-19 bireba buri muntu bakubahiriza amabwiriza badacungana n’inzego izo arizo zose.” 

Yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye na Polisi n’izindi nzego batangira amakuru ku gihe y’abantu barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. 

INKURU BIJYANYE: Bugesera: Abantu 113 bafatiwe mu tubari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Src: RNP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND