RFL
Kigali

Sinzigera numva impamvu iki cyago cyatwaye abantu beza nkamwe! Vanessa Bryant yunamiye umugabo we n'umukobwa we bujuje umwaka bapfuye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/01/2021 18:21
0


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021, Umwaka uruzuye Isi ndetse n'umuryango mugari wa NBA, byumwihariko LA Lakers ubuze intwali, Kobe Bryant wapfanye n'abandi bantu umunani barimo n'umukobwa we Gianna wari ufite imyaka 13, mu mpanuka ya kajugujugu yabereye California.



Byabaye umunsi w'agahinda,  Amarira menshi kuri LA Lakers, by'umwihariko ku muryango we nkuko umugore we Vanessa Bryant yabitangaje nyuma yo kubura umugabo we ndetse n'umukobwa we yakundaga.

Uyu munsi nibwo umwaka wuzuye batabarutse, hakaba habaye umuhango wo kubibuka no kuzirikana umunsi udasanzwe amarira n'akababaro byazenze mu maso ya benshi bamukundaga cyangwa bakundaga ibyo akora.

Muri uyu muhango wo kumuzirikana, umugorewe Vanessa Bryant yongeye kugaragaza agahinda n'intimba ahorana, ndetse n'ibibazo bidashira ahora y'ibaza ku rupfu rw'umugabo we n'umukobwa we.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Yagize ati:"Sinzigera na rimwe numva impamvu n'uburyo icyago nk'iki cyabaye ku bantu beza nkamwe, ibiremwa byari bifite umutima mwiza. Na nubu sindabyiyumvisha, Kobe twarabikoze, sibyo. Gigi ndacyatewe ishena nawe, Ndabakunda!"

Vanessa Bryant yasoje ubutumwa bwe ashyiraho hashtag zikurikira: "#PlayGigisWay,"  "#Mambacita,"  "#Mamba,"  "#DaddysGirl" and "#GirlDad."

Ku butumwa bwe kandi Vanessa yongeyeho ibaruwa ya Aubrey wari inshuti ya Gianna cyane, ikubiyemo ubutumwa bw'agahinda uyu mwana yasigaranye nyuma yo kubura uwari inshuti ye magara, ndetse inasingiza Vanessa nk'umubyeyi wareze gitore nyakwigendera Gianna.

Vanessa asigaranye abakobwa batatu ari kurera, barimo Natalia w'imyaka 18, Bianka w'imyaka 4, na Capri ufite umwaka umwe.

Tariki nk'iyi muri uku kwezi mu mwaka ushize wa 2020, nibwo inkuru mbi yasakaye ivuye ku musozi wa Calabasas muri Leta ya California, ivuga ko Umunyabigwi muri NBA Kobe Bryant yitabye imana ari kumwe n'umukobwa we Gianna ndetse n'abandi bantu barindwi b'inshuti ze, baguye mu mpanuka ya Kajugujugu ubwo bari bagiye gusura ishuri rya Mamba Academy ryigishaga umukino wa Basketball, rikaba ryari ryarashinzwe na Nyakwigendera Kobe watabarutse ku myaka 41.

Mu gahinda kenshi Vanessa Bryant yunamiye umugabo we Kobe n'umukobwa we Gianna bamaze umwaka bapfuye


Vanessa ahora aterwa agahinda n'urupfu rwa Kobe na Gianna


Kajugujugu yari ibatwaye yakoreye impanuka muri Leta ya California







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND