Umukobwa wakoraga akazi ko kwicuruza, Ama Broni, yapfuye nyuma yo guhura n’ibizazane agasambanywa n’abasore benshi bikamuviramo urupfu, nyuma yo kuva ku rubyiniro (Stage).
Nk’uko amakuru akwirakwizwa hirya no hino mu gihugu
cya Ghana abivuga, nyakwigendera Ama yitabiriye ibirori bya Karnival byabereye i Budumburam mu karere ka
Gomoa mu Burasirazuba bwa Ghana, aza kubyina akorera amafaranga menshi agera ku
madorali 100, umunaniro no gusambanywa ku gahato n’abasore benshi bimuviramo urupfu
rutunguranye ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Mutarama 2021.
Ama Broni wapfuye yari afite abana 2
Byamenyekanye ko kuri Karnivali ikibazo cyatewe imbaga y'abantu ubwo bashyiragaho integano y’umuntu uri bubyine kurusha abandi ko ari buhabwe amadorari 100. Ama yaje kujya kurubyibniro arabyina karahava.amafanga arayakukana. Nyakwigendera yagiye ku rubyiniro yambaye imyenda igaragaza imyanya y’ibanga abasore bamwirundaho batangira kumukorakora ku bice byibanga, yaje gucika intege bituma ahagarika kubyina.
Ababyiboneye bavuga ko Ama yapfuye amaze gusimbuka
ku rubyiniro avunika ijosi agerageza gutoroka abagabo bamusambanyaga mu gihe
cyo kubyina kwe.Hagati aho, undi muntu wabyiboneye avuga ko mu gihe yamanukaga
kuri stage, abantu bagumye kumwuzuraho bamusambanya agataka cyane ntiyabona
ubutabazi kuko batekerezaga ko yari
yasinze. Nyuma yagejejwe kwa muganga ahita apfa.
SRC:Faceofmalawi,Atinkanes,.
TANGA IGITECYEREZO