RFL
Kigali

Pastor Majyambere Joseph uherutse kwitaba Imana hari ibintu 10 yibukirwaho yasize anenze amatorero yose ukuyemo irye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/01/2021 7:05
1


Pastor Majyambere Joseph wahoze muri ADEPR nyuma akayivamo agatangiza irye yise 'Umuriro wa Pantekote' yitabye Imana tariki 17/01/2021 azize uburwayi. Ubu tugiye kubagezaho ibintu 10 yasize anenze amatorero ariho ubu, aho yayasabye gushora imizi mu Ijambo ry'Imana.



Pastor Majyambere Joseph ni we watangije Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda ryatangijwe n’abakristo basohotse muri ADEPR mu mwaka w’2000 nyuma y'aho ADEPR yari imaze kwemeza gahunda nshya y'uko buri mukristo azajya anywera mu gakombe ke gato mu gihe cy’igaburo ryera. Amakuru avuga ko uyu mwanzuro wafashwe mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya indwara mu gihe abantu bose basangiriye ku gikombe kimwe.

ADEPR yafashe uyu mwanzuro mu gihe mu myaka yabanje bakoreshaga igikombe kimwe mu gihe cy'igaburo ryera, abakristo bagasangira bahererekanya icyo gikombe nk’uko Yesu Kristo yanywagaho agahereza n’Intumwa ze ndetse agasiga azitegetse kujya zibigenza gutyo mu kumwibuka.

Pastor Majyambere Joseph wari umwe mu bapasiteri bakomeye mu Itorero rya ADEPR, abonye ko iri torero rihinduye imyizerere, byaramubabaje cyane, agirira ifuhe ijambo ry'Imana 'risaba abakristo kujya basangirira ku gikombe kimwe', afata umwanzuro wo gusohoka muri ADEPR , ajyana n'abakristo barenga ibihumbi bitatu (3,000) bari bamuri inyuma, bajyana nawe gusengera mu itorero yatangije ryitwa 'Umuriro wa Pentekote'. Kuri ubu iri torero rikorera mu Rwanda, DRC na Uganda, rikaba rifite abakristo barenga ibihumbi 10.

Ntabwo urugendo batangiye rwabahiriye cyane mu ntangiriro zarwo, kuko Pastor Majyambere Joseph na bagenzi be nk’uko bagiye babitangamo ubuhamya kenshi, bavuga ko bakubiswe ndetse bamwe bakanafungwa ku kagambane bavuga ko ari aka ADEPR itari yishimiye isohoka ryabo no gutangiza itorero. Majyambere yavuze ko yatotejwe cyane, arakubitwa, afungwa inshuro nyinshi ndetse ngo hatanzwe n'amafaranga kugira ngo yicwe azira ko yanze kunywesha agakombe ku igaburo ryera.

Pastor Majyambere we yabwiye InyaRwanda ko yamaze umwaka n’igice mu gihome, nyuma Leta y’u Rwanda iza kumugira umwere imaze gusesengura neza ibyo yashinjwaga na ADEPR, igasanga arengana, kugeza ubu itorero rye (Umuriro wa Pentekote) rikaba ryemewe mu Rwanda ndetse rikaba ryujuje inyubako ihagaze hafi Miliyari imwe n'igice y'amanyarwanda (1,500,000,000 Frw). Yavuze ko iyi nyubako yubatswe n'ubushobozi bwe, n'ubw'abakristo be basobanukiwe neza inyungu zo kwitangira umurimo w'Imana.


Urusengero Pastor Majyambere asize yujuje i Kibagabaga muri Kigali

Mu muhango wo mwimika abapasiteri batanu wabaye tariki 24 Ukuboza 2016, Pastor Majyambere yatangaje ko atawutumiyemo abandi banyamadini kuko bari inyuma y'itorero rijya mu Ijuru. Ati "Abandi bayobozi rero b’amatorero, ntabwo nabatumiye nta n'ubwo nanabatumira. Uzi ikintu bita gushyira umuntu inyuma y’itorero, umuntu wakoze icyaha mu itorero bakamushyira inyuma y’itorero, aba bapasiteri bandi bari inyuma y’itorero, baratenze, bari inyuma y’itorero rijya mu Ijuru".

Pastor Majyambere yaretse akazi kose yirundurira mu gukorera Imana, ndetse n'abapasiteri yimitse yabasabye kureka akazi kose bagakorera Imana


Mu gihe hari abapasiteri usanga bafatanya umurimo w'ivugabutumwa n'indi mirimo inyuranye yaba iya leta cyangwa kwikorera, Pastor Majyambere we siko yari ameze ahubwo we yari yararetse akazi kose yirundurira mu gukorera Imana n'umutima we wose, ndetse yakoreshaga amafaranga ye mu bikorwa by'itorero nk'uko yamye abitangaza. Yavuze ko ikintu ashyizeho umutima ari ugukorera Imana, kwita ku bakristo be no guharanira ko benshi bamenya Ijambo ry'Imana by'ukuri bakava mu buyobe.

Akiriho, Pastor Majyambere yavugaga ko adashobora kuba Bishop cyangwa Apotre kuko abenshi mu bimikwa bagahabwa aya mazina, babikora bagamije gushaka icyubahiro no kwigwizaho imitungo kandi we akaba ari umugarago w'abakristo be wiyemeje gukoresha umutungo we mu murimo w'Imana. Nyakwigendera Pastor Majyambere, mu mwaka wa 2017 yatangarije InyaRwanda.com ibintu 10 anenga amatorero n'amadini yose ukuyemo irye. 

Mu matorero yanenze, nta na rimwe yigeze avuga mu izina, gusa iyo wumvise ibyo yatangaje wumva ko yayanenze yose yaba Kiliziya Gatolika, Angilikani, ADEPR, EPR, Zion Temple, Restoration church n'ayandi, ndetse nawe ubwe yarabyihamirije avuga ko nta banyamadini ashobora gutumira mu Itorero kuko abafata nk'abari inyuma y'Itorero rya Kristo. Ibi yabihamyaga avuga ko batagendera mu Ijambo ry'Imana, ahubwo ko bishyiriraho amahame ajyanye n'ibyifuzo byabo, bakabikora birengagije icyo Bibiliya ibivugaho.

Yaragize ati: "Ku bemera Bibiliya Yesu yavuze aya magambo:” nimuguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri” (Yohana 8:31). Ibi byagaragaza ko hari abazava mu ijambo ntibabe bakiri abigishwa be nyakuri. Yesu mbere yuko asubira mu ijuru yabajije Petero gatatu ati”urankunda” nawe aramusubiza ati”ndagukunda Mwami”aramubwira ati”ragira intama zanjye” (Yohana 21:15-17).

Pastor Majyambere Joseph yavuze ko kuba hari abayobozi b’amatorero bagendera ku mahame ataba muri Bibiliya ari gihamya y'uko bari inyuma y’itorero rijya mu ijuru. Muri ayo mahame harimo kuba hari abagore birimbisha inyuma kandi Bibiliya itanga impuguro zo kutaboha imisatsi ku bagore no kwambara amazahabu. Harimo kandi kuba insengero nyinshi mu gihe cy’igaburo ryera, buri mukristo usanga bamuhaye agakombe ke mu gihe Yesu yasize avuze ko bajya basangirira ku gikombe kimwe bagakurikiza urugero rw’uko yasangiraga n’abigishwa be. 

Mu bindi yanenze bikorwa mu matorero anyuranye, harimo abagore bagirwa abapasiteri, kwimikisha amavuta abapasitori n'aba Bishop, we avuga ko ibi byakorwaga ku bantu babaga bagiye kuba Abami, bityo ko bidakwiye ku bapasiteri - ahubwo abanyapolitike ni bo bari bakwiye kwimikishwa amavuta. Asobanura ko ubwo Yesu yatoranyaga abigishwa be, nta mavuta yakoresheje ngo ayabasukeho, aha akaba ariho ahera yibaza ab'ubu aho babisoma.

Ntiyemeranyaga n'abanyamadini babatiza abana b'impinja, agasobanura ko Bibiliya ivuga ko umuntu ukwiriye kubatizwa ari uwigishijwe ubutumwa bwiza akizera, aha akaba ari ho ahera avuga ko umwana muto aba atazi ibyo kwizera ibyo ari byo. Iyi ngingo iragonga amadini n'amatorero menshi cyane. Ikindi gikubiye mu nyandiko tugiye kubagezaho y'ibyo yanenze, harimo kuba hari abapasiteri usanga bafite abagore barenze umwe, kandi Bibiliya yo ikaba ivuga ko Umwepisikopi akwiriye kuba ari umugabo w'umugore umwe.

Dore ibintu 10 Pastor Majyambere yasize anenze amatorero ariho ubu mu butumwa yanyujije ku InyaRwanda.com akiriho. Yagize ati:

1.Uwo yasigiye izo ntama arizo torero yandikiye itorero agira ati ”Bagore umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara amazahabu cyangwa uwo gukanisha imyenda” (1Pet 3:3). Nyamara iyo winjiye mu nsengero muri iyi minsi usanga ibyo Petero yabujije itorero ari byo bakora gusa. Niba ushaka kumenya indi mirongo reba (1tim 2:9; Guteg 22:5).

2. Tuvuge iki se ku kuva mu ijambo. Yesu yasize abwiye abigishwa ati: ”Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza. Uwizera akabatizwa, azakizwa. (Mark 16:15-16) ntiwumva ko mbere yo kubatizwa ugomba kwizera none se ntabwo urabona ababatiza abana b'impinja bataramenya kuvuga n’ururimi rw’ababyeyi babo? Uyu umubatiza abwirwa n’iki ko uyu yizeye?.

3. Kuva mu ijambo byabaye intero n’inyikirizo (ni ibintu bisa nk'aho bimenyerewe). None se Yesu yavuze iki ku gutanga ifunguro ryera (guhazwa)? Ntiyafashe igikombe akagishimira, akakibaha, akababwira ati ”Munywere kuri iki mwese: kuko aya ari amaraso yanjye y'isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha”? (Mat 26:27-28) soma na none 1 Korint 11:25. None se ni bangahe bagerageza gukoresha iki gikombe byibura kuri 12 (bangana n’intumwa)? Ubu buri wese ntagira ake gakombe? Hari n’abarenze uru rwego, aho umuyobozi ariwe unywa mu cyimbo cya bose, bakabyemera batyo. Babisoma he se?.

4. Ibyo dusigaye tubona mu madini n’amatorero biteye ubwoba. Yesu amaze kuzuka abigishwa bibwiye ko agiye kwima ingoma hano mu isi nabo bakaba abatware, arangije arabahakanira. Ahubwo ababwira ati ”Icyakora muzahabwa imbaraga, umwuka wera nabamanukira; kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samaliya no kugeza ku mpera y’isi”.(Ibyak 1:8)

Iri sezerano ryasohoye nyuma yaho gato: ”Umunsi wa pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima; ni uko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru, umeze nk’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. Haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. Bose buzuzwa umwuka wera, batangira kuvuga izindi ndimi, nk’uko umwuka yabahaye kuzivuga.” (Ibyak 2:1-4)

Kuko bavuye mu ijambo ntabwo basenga ngo Imana ibasukire Umwuka wera, ahubwo biganye ibisa nawo, basigaye basiga amavuta utamenya aho bayakura; uwo bayasize akagaragurika, akazana urufuzi, yewe hari n’abihindanya (bagata ubwenge) ngo bahawe imbaraga. Ariko izi ntabwo ari imbaraga ziva ku Imana kuko ntaho Bibiliya itwereka imyifatire nk'iyo k’uhawe Umwuka wera. Soma Ibyak 10:44 ntaho Petero yasize amavuta abari aho.

5. Ubwo twavuganaga ubushize (Hano yavugaga ubwo twari twagiye mu muhango wo kwimika abapasiteri 5, yabimitse adakoresheje amavuta), nababwiye ku cyo Bibiliya ivuga ku kwimikisha amavuta, naberekaga ko mu Isezerano rikuru abimikishwaga amavuta bari Abami (abanyapolitiki) mbarangira muri Samuel kuko nzi ko abo bayimikisha ubu ariho bifashisha. Ariko rero reka turebe no mu isezerano rishya dore ko ariryo twitirirwa: Yesu atoranya intumwa cumi n’ebyiri nta mavuta yakoresheje (Mat 4:18-22).

Ubwo Yuda yavaga mu intumwa ubwo yari amaze kugambanira Yesu, Umwuka wera yabwiye intumwa kurobanura Sawuli na Barinaba ngo bakore umurimo w’Imana (Ibyak 13:2-3), nta mavuta basizwe. Yewe ingero ni nyinshi uko abakozi b’Imana bagiye bajya mu murimo. Ubwo rero gusiga amavuta ntibibaho, Bibiliya ntibyemera.

6. Tuvuge iki ku kuva mu ijambo? Tuvuze ku kwimika abapasitorokazi, ba Bishop-kazi, ba Apotre-kazi. Nusoma Bibiliya uzasanga mu ntumwa 12 Yesu yasize atoranyije nta mugore wari urimo kandi Bibiliya itwereka ko hari abari hafi ye. Yewe na Petero wasigiwe itorero ntawe yashyizeho. Nukomeza no mu myizerere y’intumwa uzasanga ntawe bimitse uretse ku nshingano z’ubudiyakonikazi (1Tim 3:11) ariko se ntabo uzi basigaye barashinze amatorero?. Ibi bibonetse muri iki gihe ubwo ijambo ry’Imana riri gusohora. Kuki? Soma (1Tim 4:1-2; 2tesal 2:5-12).

7. Ni gute ijambo ry’Imana ryihanangiriza uwo ariwe wese kutongera cyangwa kugabanya ku Byanditswe byera (Ibyah 22:18-19) wowe ukabikora nkana ukumva ko nta kibazo? Hari n'abo numvise ngo bagiye kongeraho igice cya 29 mu Byakozwe n’intumwa.

8. Ni gute Bibiliya ivuga ko ukwiye kuba umwepiskopi akwiriye kuba ari umugabo w’umugore umwe ariko se ubu ntabitwa abakozi b’Imana bafite abagore barenze umwe cyangwa abagore bafite umugabo urenze umwe? (1Timot 3:27).

9. None se ntaho murumva ko kubonana n’umukozi w’Imana wishyura amafaranga runaka? None niba ari abakozi ba Kristo, hari aho mwigeze musoma Yesu yaba yarakijije umuntu cyangwa akamwakira amaze kumuha amafaranga? Petero yasubije iki Simon w’umukonikoni ? Soma Ibyak 8:20.

10. Kuri iri jambo ni kangahe abanyamadini cyangwa abanyamatorero bajyana ibyo gufasha abatishoboye cyangwa abari mu kaga bakitwaza itangazamakuru? Bigeze no ku rwego rwo gutanga amaturo cyangwa ibyacumi bakiyandikisha? None Bibiliya ivuga iki ku gutanga? "Ukuboko kw'iburyo nigutanga, ukw'ibumoso ntikukamenye icyo ukw'iburyo gukoze. (Mat 6:3-4)".

Yunzemo ati "Ibi rero tuvuze hejuru ndetse hari n'ibyo tutavuze kubera umwanya muto twazasubukura ubutaha, bivuze iki? Bivuze kuva mu ijambo. Iyo wavuye mu Ijambo uba uri inyuma y’ijuru. Hari n’abavuga ngo njye ntacyo bintwaye n'aho umuyobozi wanjye yaba ameze kuriya (bizabazwa abayobozi), 

Ntabwo ari byo, kuko ijambo ry’Imana rivuga ko umwigishwa ataruta umwigisha (Mat 10:24-25). None se kuki utagira amakenga yo kwibaza uti ni gute najya mu ijuru kandi umuyobozi wanjye atajyayo? Ese koko azakuyobora inzira ikugezayo kandi we atajyayo? Ntibishoboka. Kuki se abigisha bameze batya bagwiriye kandi bakabona ababayoboka? Igisubizo kiroroshye cyane. Nusoma 2 Tesalon 2:5-12,1Tim 4:1-2; 2 Tim 4:3-4. Ni yo mpamvu dusoza dusaba buri wese kuguma mu Ijambo ry’Imana.Yoh 8:31".


Pastor Majyambere witabye Imana zize uburwayi yasigiye umukoro abanyamadini


Abakristo b'Itorero Umuriro Pantekote ryatangijwe na Pastor Majyambere


Abapasiteri bimitswe na Pastor Majyambere mu 2018 yabasabye kumufatiraho icyitegererezo nk'uko nawe agifatira kuri Yesu Kristo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Big boss3 years ago
    Igendere mubyeyi wabayintwari yokwizera kd tuzakwibukira kuribyinshi mubutwari bwawe mukuguma mwijambo ry'lmana





Inyarwanda BACKGROUND