RFL
Kigali

RIB yinjiye mu kibazo cy'ubujura bw’imyambaro y’Amavubi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/01/2021 16:38
0


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ruri gukora iperereza ku kirego cyatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ko ryibwe ibikoresho birimo n'imyambaro y’Ikipe y’Igihugu 'Amavubi'.



Muri iyi minsi binyuze ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye banenze ikipe y'igihugu kubera umwambaro w'umunyezamu Kwizera Olivier, byanatumye FERWAFA isaba imbabazi ku bw'ikosa ryagaragaye.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021, Minisiteri ya Siporo yashyize ku rukuta rwayo rwa twitter amagambo igira iti: "Minisiteri ya Siporo iramenyesha #Abanyarwanda n’abakunzi ba Siporo ko ikibazo cyagaragaye ku myambaro y’ikipe y’igihugu @AmavubiStars

kiri gukurikiranwa n’inzego zitandukanye.

Dukomeze dushyigikire #Amavubi muri uru rugendo ahagariyemo u #Rwanda".

Mu gihe benshi mu bakurikirana ikipe y'igihugu bari mu gihirahiro bibaza ikibazo nyamukuru cyabaye, Radio 10 yatangaje ko ibikoresho byibwe n’umuntu wanyuze mu idari ry’inzu ya FERWAFA ubwo habaga CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 yabereye i Rubavu mu Ukuboza 2020.

Byatumye Inyarwanda.com yitabaza Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yemera ko FERWAFA yatanze ikirego kandi bacyakiriye, bagiye kugikurikirana.

Ati “Ikirego twaracyakiriye kiri gukorwaho iperereza. Bavuze ko hari imyenda y’abakinnyi yibwe. Cyatugezeho ku wa 23 Ukuboza 2020”.

FERWAFA ntacyo iratangaza ku ngano y’ibikoresho byibwe.

U Rwanda ruri muri Cameroun muri CHAN 2020 iri kuba ku nshuro ya 4, kuri uyu wa mbere ruraseruka mu kibuga ruhanganye na Uganda bari kumwe mu itsinda rimwe rya C.

Amavubi afite urugamba rutoroshye imbere ya Uganda kuri uyu wa mbere

Umwambaro wa Kwizera Olivier wateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND