Nyuma y'ukwezi kurenga yitoza, umugore wa Lionel Messi, Antonela Roccuzzo, yashyize hanze amashusho agaragaza intambwe amaze gutera mu mukino w'iteramakofe, ndetse anavuga ko urukundo afitiye uyu mukino arirwo rwatumye yifuza kuwukina.
Ruccuzzo w'imyaka 32 y'amavuko, yeretse abakunzi be ko amaze kumenya gutera igipfunsi ndetse n'uburyo wirinda uwo muhanganye.
Uyu mugore ufite abantu barenga Miliyoni 13 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram, yatangaje ko nta burambe aragira muri uyu mukino kuko amaze ukwezi kumwe gusa yitoza, ariko awukunda cyane.
Yagize ati “Natangiye mu kwezi gushize kandi ndacyitoza. Ndabikunda”.
Ruccuzzo ukomeje gukorera imyitozo aho batuye i Barcelona, abamwigisha uyu mukino bavuga ko bashaka guhindurira ubuzima abantu bukaba bwiza binyuze mu kubazamurira icyizere no kubongerera ubwenge.
Intego y'uyu mugore ukomeje gukora siporo z'ubwoko butandukanye, ni uguharanira gukomeza kugira ubuzima bwiza, kurwanya ibiro ndetse no kugira umubiri mwiza.
Messi na Ruccuzzo bafitanye abana batatu, aribo Thiago Messi Roccuzzo, Mateo Messi Roccuzzo, Ciro Messi Roccuzzo.
Ruccuzzo amaze ukwezi akina umukino w'iteramakofe
Umugore wa Messi avuga ko akunda umukino w'iteramakofe cyane
Ruccuzzo arashaka gukomeza kugira umubiri mwiza
Ruccuzzo na Messi bafitanye abana batatu
Ruccuzzo afie abantu barenga Miliyoni 13 bamukurikira kuri Instagram
TANGA IGITECYEREZO