RFL
Kigali

“Isi izabana na Covid-19 iteka” Stephane Bance Umuyobozi Mukuru w’urukingo rwa Moderna ruri mu ziri gukoreshwa muri Amerika

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:14/01/2021 14:26
0


Urukingo rwa Moderna ruri muri ebyiri ziri gukoreshwa n'ubwo rwo bivugwa ko rukora ku bantu bafite imyaka iri hejuru ya 18 kugeza ubu, n'ubwo igenzuwa ryaro ritararangira. Umuyobozi mukuru mu ikorwa ry'uru rukingo yatangaje ko icyorezo cya Covid-19 ntaho giteze kuzajya ahubwo kizacika intege ku buryo bugaragara ariko kizahorah iteka (Endemic).



Coranavirus ni cyo cyorezo kimwe rukumbi cyaje ku Isi kirayoreka bigeza n'aho bamwe mu batuye Isi bakeka ko cyaba ari ikigeragezo Imana yoherereje abatuye Isi. Kuri iyi nshuro Isi yose irangamiye abahanga n’inzobere ziyobowe n’abashoramali ngo babagobotore iki cyorezo binyuze mu gukora imiti cyangwa inkingo zatsinda iki cyago cyabateye. Gusa hari icyizere kuko inkingo zatangiye kuboneka n'ubwo benshi mu batuye Isi bafite impungenge ku mikorere yazo ndetse n’uburyo zizakwizwa Isi.

Bwana Stephane Bance umwe mu bayobozi bakuru mu ikorwa ry’urukingo ruri mu zitegerejwe na benshi ku Isi, ”Moderna”, yatangaje ko nta cyizere afite ku kuba icyorezo cya Covid-19 gishobora kuba cyashira ku Isi. Ibi yabitangaje ubwo yari yitabiri inama yigaga ku bijyanye n’ubuzima. Stephane yagize ati ”Coronavirus izabaho ubuziraherezo”.

Ibi ni byo bahaye izina rya Endemic mu mu rurimi rw’icyongereza, bivuze ko hagendewe ku bushakashatsi bw'izi nzobere ziri gukora urukingo rwa Moderna burangajwe imbere na Stephane Bance abatuye Isi bazabana n'iki cyorezo ubuzima bwose.

Mu gushimangira ibi yatanze ingero ku ndwara zijya gusa na Covid-19 aho yavuze “SARS-CoV-2” avuga ko ntaho yagiye. Ibi yabitangaje ubwo yarari mu nama ya ”JPMorgan Healthcare Conference”

Urukingo rwa moderna bivugwa ko rukingira abantu bafite imyaka 18 kuzamura kuko nibo ruba rushobora kongerera ubushobozi bwo guhangana na Covid-19 kuko abakuze ari bo bantu baba bafite ibyago byo guhitanwa n’iki cyorezo. Gusa n'ubwo uru rukingo ruri mu ziri gukorwaho ndetse rukaba mu zitanga icyizere, umuyobozi warwo ntabwo yizeye niba iki cyorezo kizashira ku Isi.

Ku rundi ruhande, inzobere ndetse n’abashoramali batandukanye bose bahuriza ku kuba iki cyorezo gishobora gucika intege mu gihe abatuye Isi bakomeza gukurikiza amabwiriza kandi bamwe mu bashobora guhura n’ibyago byo kurwara bakaba ari bo baherwaho bahabwa urukingo.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND