RFL
Kigali

NBA: James Harden yerekeje muri New Jersey! Twitege iki ku butatu bwe, Kevin Durant na Kyrie Irving

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/01/2021 12:06
0


James Harden wari umaze igihe agaragaza ko atishimye muri Houston Rockets, byarangiye imurekuye yerekeza muri New Jersey mu igurisha ryajemo amakipe ane harimo Pacers na Cavaliers, birangiza uburakari bw'uyu mukinnyi.



Kugira ngo Harden agende, ni igurisha ryashobotse hakoreshejwe abakinnyi bose hamwe batandatu kongeraho batatu bo muri 'draft' z'igihe kizaza, hagati ya Nets, Pacers, Cavaliers na Rockets.

Nets yahaye Houston abakinnyi babiri harimo n'abo izatoranya muri 'draft' itaha, ndetse Victor Oladipo wakinaga muri Indiana Pacers nawe ajya muri Rockets nk'uko ESPN yabitangaje.

Harden yari aherutse kubwira abanyamakuru ko "ibintu bimeze nabi muri Rockets ku buryo bidashobora gukemuka", byatumye bamubuza kuza kwitozanya n'abandi ejo kuwa gatatu.

Harden w'imyaka 31, yari amaze imyaka icyenda (9) muri Rockets, mu 2018 yabaye umukinnyi warushije abandi (MVP) muri NBA, ndetse yagiye mu mikino ya All Stars inshuro umunani(8).

Muri Nets, Harden asanzeyo Kevin Durant bakinanye muri Oklahoma City, n'umukinnyi ukomeye Kyrie Irving, aba batatu bose batsinda ikigereranyo cy'amanota hejuru ya 20 kuri buri mukino.

Ubu butatu bw'aba bakinnyi bwitezweho gutanga umusaruro uhagije muri iyi kipe, ndetse no kuzamura izina ry'iyi kipe bakaba bayihesha igikombe cya NBA muri uyu mwaka w'imikino.

Steve Nash utoza wa Nets, mbere y'umukino bari bagiye gukina na Knicks nijoro, yavuze ku guhuriza hamwe aba bakinnyi bakomeye bagakina neza ari ibintu bishoboka.

Yagize ati: "Basketball wayikina uwo waba uriwe wese, icya ngombwa gusa ni ugushaka uko bahuza mu ikipe bagashyira hamwe."

Harden agiye muri Nets ahasanga ikibazo cya Kyrie Irving umaze iminsi avuga ko ashaka ikiruhuko ku mpamvu ze bwite, benshi bavuga ko asa n'udashaka gukina muri iyi kipe amazemo imyaka ibiri gusa.

Shampiyona ya NBA uyu mwaka imaze imikino irenga gato 10 itangiye, mu gice cy'iburasirazuba Cletics niyo iri imbere, ikurikirwa na Bucks, 76ers na Pacers mu gihe Nets ari iya gatandatu.

James ni umwe mu bakinnyi b'abahanga cyane bakina muri NBA kandi witezweho ibitangaza muri New Jersey

Kevin Durant usanzwe akina muri New Jersey abonye uwo bazafatanya mu kibuga

Kyrie Lrving nawe azajya afatanya na na Durant na James muri New Jersey





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND