RFL
Kigali

Mapinduzi Cup: Yanga Africans yegukanye igikombe itsinze Simba SC ya Meddie Kagere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/01/2021 10:51
0


Yanga Africans ya Haruna Niyonzima yegukanye igikombe cya Mapinduzi cup itsinze Simba SC ya Meddie Kagere kuri Penaliti, nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 90 y'umukino.



Mu mukino w'abakeba bo muri Tanzania uhuruza imbaga mu karere ka Afurika y'iburasirazuba, wakiranuwe na za penaliti mu gikombe cya Mapinduzi Cup cyaberaga muri Zanzibar, cyegukanwe na Yanga Africans.

Haruna Niyonzima ni we wari uyoboye bagenzi be mu kibuga bakinana muri Yanga, mu gihe Kagere Meddie ari we wari uyoboye bagenzi be ku ruhande rwa Simba SC.

minota 90 isanzwe y’umukino, yarangiye amakipe anganya 0-0, amakipe yombi ahita yetrekeza muri za Penaliti.

Yanga Africans yahiriwe cyane n'izi penaliti kuko yinjije 4-3 kuri eshatu za Simba, ihita yegukana igikombe.

Yanga yahawe igikombe igikombe ndetse na Sheke ya miliyoni 15 z’amashiringi, hanahembwa abakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa.

Nyuma y'uyu mukino abanyarwanda Haruna Niyonzima na Kagere Meddie bahanye imyambaro.

Iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe anganya 0-0

Yanga yegukanye igikombe cya Mapinduzi Cup





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND