RFL
Kigali

Yasipi yasabye abategura Miss Rwanda guca inzira y'abakobwa bafite imishinga n’ibigo bakorana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/01/2021 9:41
0


Uwihirwe Yasipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019, avuga ko bamwe mu bakobwa bitabira umwiherero w’iri rushanwa bafite imishinga bagira ikibazo cy’uko batabasha kubona ibigo bya nyabyo bibashyigikira mu gushyira mu bikorwa iyo mishinga.



Buri mukobwa wemezwa n’Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda aba afite umushinga ashyize imbere azakora. Imishinga myinshi ikunze kugaruka ni ijyanye no guhangana n’inda ziterwa abangavu, ubuhinzi n’ubworozi buteye imbere, gukura abana ku mihanda, gufasha urubyiruko kwihangira imirimo n’indi myinshi.

Ku mpapuro n’imishinga myiza itanga icyizere cyo kuzamura urwego rw’imibereho ya sosiyete. Ariko bifata igihe kinini kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.

Bamwe mu bakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda kubera ko baba bakiri mu maboko ya Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa bakomeza gufashwa gushyira mu bikorwa imishinga yabo, bagahuzwa n’ibigo bisanzwe bikora ku mishinga n’ibikorwa nk’ibyo bahisemo kuzakora.

Ni mu gihe ariko bamwe mu bagarukiye mu mwiherero wa Miss Rwanda badafashwa kugira ngo bakore imishinga. Bitewe n’ubushobozi buri umwe arirwariza.

Uwihirwe Yasipi yiyamamaje afite umushinga wo gukura abana ku muhanda akabasubiza mu ishuri. Aherutse no gufatanya na Umwiza Phionah wabaye igisonga cya mbere gukora ku mushinga wo gufasha abakobwa babyariye iwabo batarageza imyaka y’ubukure.

Uwihirwe w’imyaka 20 y’amavuko, yabwiye INYARWANDA, ko mu gushyira mu bikorwa umushinga we yagiye ahura n’ibigo bimubwira ko bakurikiranye irushanwa rya Miss Rwanda babona harimo abakobwa bafite imishinga ifite imisusire nk’iyabo ariko babura uko babageraho.

Uyu mukobwa usanzwe azwi cyane mu busizi avuga ko ibi ari zimwe mu mbogamizi abakobwa bafite imishinga bashaka gukora bahura nazo, kuko baba badafite ubafata ukuboko ngo abereke uko bakora agashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.

Yasipi utuye mu Mujyi wa Kigali avuga ko abategura Miss Rwanda bakwiye gushyira imbaraga mu kugirana imikoranire n’ibigo bitandukanye bikora ku mishinga imeze nk’iy’abakobwa bakunda kwitabira Miss Rwanda baba bafite.

Miss Yasipi yagize ati "Hari uburyo badashobora gushora mu bijyanye n’amafaranga gusa bakegera ibigo bakavuga bati niba wenda aba miss bakunda kuza mu irushanwa bakunda gukora ku mishinga iyi n’iyi, dufite ibigo bigera ku 10 bikora iyo mishinga ku buryo buri mwaka nihazajya haza umu miss ukora ku bijyanye n’abana azafatanya n’umuryango runaka cyangwa n’ikigo kigenga.”

Uyu mukobwa wasoje amasomo ye muri Lycee de Kigali mu Ishami ry’Imibare, Ubugenge na Mudasoba avuga ko muri rusange aho irushanwa rya Miss Rwanda rigeze ari aheze, kandi ko hari byinshi byamaze gukorwa mu gihe iri rushanwa rimaze riba.

Amajoro y’ibanze ya Miss Rwanda yagombaga gutangirira mu karere ka Rubavu yarasubitswe bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Gusa abakobwa bakomeje kwiyandikisha muri iri rushanwa banyuze ku rubuga rwa INYARWANDA.COM

Yasipi yasabye abategura Miss Rwanda gushyira imbaraga mu guhuza abakobwa bafite imishinga n'ibigo bakorana


Uwihirwe Yasipi aherutse gukirwa Ambasaderi w'ubukerarugendo muri Leta ya Cross River muri Nigeria

KANDA HANO: YASIPI YASABYE ABATEGURA MISS RWANDA GUFASHA ABAKOBWA GUSHYIRA MU BIKORWA IMISHINGA BABA BIYEMEJE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND