RFL
Kigali

Peter Nelson umaze gukora indirimbo zirenga 12 arangamiye kwibutsa abantu gukundana no kwimakaza ubumwe n'amahoro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/01/2021 14:51
0


MISAGO Pierre uzwi nka Peter Nelson mu muziki no mu ivugabutumwa, ni umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana umaze gukora indirimbo zirenga 12. Intego ye ni "ukwibutsa ko turi bene Uwiteka, bityo aho turi hose dukorere mu rukundo rwe nk'uko adukunda, twimakaze ubumwe n'amahoro kuko aharangwa ibi hazira umwanzi".



Peter Nelson abarizwa mu mujyi wa Kigali, asengera muri ADEPR, Paroisse ya Remera, aba mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Ni umusore uri mu bahanzi n'abavugabutumwa bakora umuziki uhimbaza Imana ukanayiramya. Yabwiye InyaRwanda.com ati "Umuziki nawutangiye nkiri muto ariko mu buryo bugaragara ni mu mwaka wa 2010, aho nagiye ndirimba mu biterane no mu bigo by'amashuri". 

Indirimbo amaze gukora harimo: Ibirenge byawe Yesu, Tube umwe, Umugambi umfitiye, Urakomeye, Amahumbezi, Ntabwo ari impanuka, Kuba ndiho, Ijambo rye, Inshuti, Si nk'uw'abantu, Mwami wanjye na Mana tuzavuga gukomera kwawe. Peter Nelson yavuze ko "N'ubu mfite umugambi wo gukomeza gukora izindi". 


Umuhanzi akaba n'umuvugabutumwa Peter Nelson

Mu gusubiza ikibazo yari abajijwe cy'ubutumwa yibandaho mu bihangano bye, Peter Nelson yasubije agira ati "Message nibandaho mu muziki wanjye ni ukwibutsa ko turi bene Uwiteka, bityo aho turi hose dukorere mu rukundo rwe nk'uko adukunda, twimakaze ubumwe n'amahoro kuko aharangwa ibi hazira umwanzi".

Yahishuriye InyaRwanda.com imwe mu mishinga ateganya kugeraho, ati "Imishinga nteganya mu muziki ni ugutanga ubutumwa bwiza bwo kwagura ubwami bw'Imana mu mitima y'abantu binyuze mu buryo bwose bw'impano yampaye, gufasha abakiri bato mu mpano zabo, no gufasha abatishoboye biturutse ku buryo Uwiteka azagenda anyagurira imbago mu izina ry'umucunguzi wanjye Yesu Kristo".

Yavuze ko mu rugendo rwe rw'umuziki yizeye ko Imana izaba mu ruhande rwe na cyane ko ariyo agiye imushoboza mu byo yakoze byose. Yagize ati "Ndahamanya ndashidikanya ko kugira ngo tugere kuri ibi byose hazabaho inkunga y'Uwiteka azanyuza mu nkoramutima ze kugira ngo umugambi mwiza yageneye ikiremwa muntu agende awusohoza. Ndangije mbashimira, Imana y'amahoro ikomeze ibahaze ibyiza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi".


Peter Nelson amaze gukora indirimbo zirenga 12

UMVA 'TUBE UMWE' INDIRIMBO YA PETER NELSON


UMVA 'IBIRENGE BYAWE YESU' INDIRIMBO YA PETER NELSON







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND