RFL
Kigali

CHAN 2020: Uganda iri kumwe n'u Rwanda mu itsinda yahagurukanye abakinnyi 25 yerekeje muri Cameroun

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/12/2020 16:43
0


Ikipe y'igihugu ya Uganda iri kumwe n'u Rwanda mu itsinda, yamaze gufata indege yerekeje muri Cameroun ahazabera imikino ya CHAN 2020 aho igiye kubanza kuhakorera imyitozo ndetse igakina n'imikino ya gishuti.



Abakinnyi bagera kuri 25 nibo umutoza mukuru w'iyi kipe Johnathan McKinstry yahagurukanye ari nabo biteganyijwe ko azakoresha hakaziyongeraho abakinnyi ba KCCA bakiri kwitegura umukino wo kwishyura uzahuza KCCA na As Kigali yo mu Rwanda.


Abakinnyi ubwo bagerega ku kibuga cy'indege

Nk'uko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Uganda ryabitangaje, biteganyijwe ko iyi kipe izakina imikino igera kuri 3 harimo umukino bazakina na Cameroun, Niger ndetse n'igihugu cya Zambia, iyi mikino ikazaba hagati ya tariki ya mbere na tariki 7 Mutarama 2021.


Abakinnyi bamaze kugera mu ndege bifotoje

Abakinnyi buriye indege:

Abazamu: Joel Mutakubwa (Kyetume FC), Nafian Alionzi (URA FC), Tom Ikara (Police FC) Abakina bugarira: Eric Ssenjobe (Police FC), Aziz Kayondo (Vipers SC), Paul Willa (Vipers SC), Ashraf Mandela (URA FC), Halid Lwaliwa (Vipers SC), Musitafa Mujuzi (Kyetume FC), Patrick Mbowa (URA FC), Hassan Muhammad (Police FC). 

Abakina hagati: Shafiq Kagimu (URA FC), Tony Mawejje (Police FC), Bobosi Byaruhanga (Vipers SC), Karim Watambala (Vipers SC), Saidi Kyeyune (URA FC), Hassan Ssenyonjo (Wakiso Giants FC). Ba rutahizamu: Ben Ocen (Police FC), Ibrahim Orit (Vipers SC), Vianne Ssekajjugo (Wakiso Giants FC), Joseph Ssemujju (BUL FC), Joackim Ojera (URA FC), Milton Karisa (Vipers SC), Stephen Mukwala (URA FC), Mohamed Shaban (Vipers SC).


Uganda yari imaze iminsi mu myitozo ikakaye

Iri rushanwa ry'igikombe cy'Afrika cy'abakinnyi bakina imbere mu gihugu, rizatangira tariki 16 Mutarama kugeza tariki 07 Gashyantare 2021, Uganda ikaba iri mu itsinda rya C irikumwe n'u Rwanda Togo na Maroc.


McKinstry watoje Amavubi niye mutoza mukuru wa Uganda


Mu myitozo ya nyuma abakinnyi babanje kuganira n'umuyobozi w'umupira w'amagaru muri Uganda, Moses Magogo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND