RFL
Kigali

Ibizazane abasore beza bakunda guhura nabyo mu buzima

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/12/2020 14:26
0


Abasore beza bakunda guhura n’ibibazo bitandukanye aho abantu baba babafata uko batari, Kuba mwiza tuvuga hano ni ukugira Isura nziza no kugaragara neza mu bandi.



Abasore benshi beza banyura mu bibazo bitandukanye ariko bimwe kuri bose, iyo uri umusore ukaba uri mwiza, abantu bakunda kukubona nk’umwirasi, umwibone se n’ibindi kandi ugasanga akenshi ntaho bihuriye n’ukuri. Hano rero hari ibibazo abasore beza bakunda guhura nabyo:

1.Abasore beza bafatwa nk’abatinganyi, kubera ukuntu bahora basa neza ndetse bambaye neza akenshi abantu babibeshyaho bibwira ko ari abatinganyi ariko siko biri.

2.Abasore beza baba bafite abakobwa cyangwa se abagore babiruka inyuma ugasanga abo basore bafatwa nk’abatwaye abagore b’abandi kandi nta ruhare baba babigizemo ngo bakundwe n’igitsinagore.

3. Abasore beza bafatwa nk’abakinisha imitima y'ababakunda, ahangaha usanga akenshi iyo umukobwa yakunze umuhungu mwiza ntabasha kwihanganira kubona hari undi mukobwa bari kumwe, kubera ko rero abakobwa bamwizanira ugasanga wa wundi bakundanye ntabishyikira akamufata nk’uri gukinisha umutima we kandi nta ruhare yabigizemo.

4.Abasore beza bakunze kugirirwa ishyari, ahanini iyo hari icyo bagezeho usanga bagenzi babo babagirira ishyari, bya bindi umuntu abura icyo atuka inka akavuga ati 'dore ibyo bicebe byayo'.

5. Abasore beza bafatwa nk’abibone, mu bihugu bitandukanye usanga abasore beza bafatwa nk’abibone, batekerezwa nk’abari hejuru y’ikintu cyose ari nabyo bibatera ubwibone ariko siko biri usanga akenshi abasore beza basabana na buri wese.

Src: parledamour.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND