RFL
Kigali

CECAFA U17: Uganda ibaye ikipe ya Mbere ibonye itike ya 1/2 nyuma yo guha isomo igihugu cya Kenya

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/12/2020 14:32
0


Umukino wa kabiri mu matsinda wahuzaga ikipe ya Kenya na Uganda mu batarengeje imyaka 17, Uganda itsinze Kenya ibitego 5-0 ihita inabona tike ya 1/2 cy'irangiza.



Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 3-0 bwa Kenya, byanatumye ikipe y'igihugu ya Kenya ijya kuruhuka yacitse intege. Mu gice cya kabiri, Kenya yatsinzwe ibindi bitego 2 umukino urangira ari ibitego 5-0, ibitego byatsinzwe na Oscar watsinze ibitego 3 ku munota wa 8,49,54, Travis Mutyaaba atsinda igitego cya 4 ku munota wa 77 agashinguracumu gatsindwa na Madoi Ronald ku munota wa 84

Wari umukino wa kabiri ikipe ya Kenya yakinaga nyuma yo kunganya na Ethiopia ibitego 2-2 bitumye irangiza imikino y'amatsinda ifite inota rimwe ndetswe n'umwenda w'ibitego 5 mu gihe Uganda yari ikinnye umukino wayo wa mbere bivuze ko umukino wa bo wa kabiri bazakina na Ethiopia zishobora no kuba arizo ki pe zizazamukana mu itsinda.

Umukino ukurikiraho urahuza u Rwanda rwakiriye iyi mikino aho ruza guhura na Djibouti iraba ikinnye umukino wayo wa mbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND