Kigali

Ingaruka 5 zo kuryamana n’umusore mukundana mutarashinga urugo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:9/12/2020 8:28
4


Abahanga mu by’urukundo n’abajyanama baburira abasore n’abakobwa bakundana ko bakwiye kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingiranwa.



1. Umusore mwaryamanye nta matsiko aba akigufitiye

Iyo umusore akunze umukobwa ashiturwa n’ubwiza, imico myiza n’ibindi byiza bimuranga. Ariko hari ikindi cy’ingenzi aba afitiye amatsiko. Ahora yibaza uko byagenda muryamanye. Uko guhorana amatsiko bihora bimugurumanamo, bigatuma ahora ategerezanyije amatsiko n’amashyushyu igihe n’umunsi muzahuza imibiri.

Iyo rero muryamanye mutarashinga urugo, ya matsiko no kumva akwifuje cyane birayoyoka. Icyari kimuraje ishinga yarakibonye nta kindi kiba kikimuteye amatsiko no kukugirira ubwuzu bwinshi. Byarimba akaguhindura igikoresho cyo kujya yimara ipfa ejo ukazumva ngo yishakiye undi mukobwa.

2. Agaciro yaguhaga karagabanuka

Iyo uryamanye n’umusore mukundana ariko mutarabana agufata nk’umuntu woroshye kandi ufite agaciro gake. Umusore ashobora gukoresha amayeri menshi ngo muryamane, akukumvisha ko aribwo azamenya ko umukunda n’ibindi binyoma ariko umunsi wamuhaye ku ibanga rya gikobwa nibwo uzabona ko agaciro yaguhaga kagabanutse byarimba urukundo rwanyu rukanarangirira aho.

3. Umubano ushingiye ku guhuza ibitsina nturamba

Niba ushaka kubaka umubano ukomeye hagati yawe n’umusore mukundana, icyiza ni uko mwashingira ku rukundo kuruta uko ushingira ku mibonano mpuzabitsina. Iyo umubano wanyu ushingiye ku guhuza ibitsina nturamba, icyaza cyose cyawuhubanganya. Mumenye birambuye, mugirane ibihe byiza, mufatanye muri binshi n’ibindi bikorwa by’urukundo. Imibonano mpuzabitsina izaza ari igice gishimangira urukundo rwanyu mu gihe cyabyo.

4. Bishobora kukwangiza ahazaza

Iyo uryamanye n’umusore mukundana, mukazatandukana ushobora gusigarana igikomere ku mutima. Uhora wishinja kutamenya gufata icyemezo, kuba yaragufashe nk’igikoresho cye cyo kwishimisha,..Bishobora kukugiraho ingaruka mu rukundo rwawe rw’ahazaza, ukumva uzinutswe abasore kandi ari wowe wabyiteye.

Ashobora kugutera inda ntagutware kandi imwe mu miryango migari gutwara inda utarashaka umugabo ibibona nk’ikibazo.

5. Bishyira ubuzima bwawe mu kaga

Mu ngaruka nyinshi zo kwihutira kuryamana n’umusore mukundana harimo no kwandura Sida. Nubwo mukundana ntuzi uko ubuzima bwe buhagaze ku buryo wamwizera 100%. Ugiye kumbwira uti tuzajya dukoresha agakingirizo. Yego simbyanze ariko muzagakoresha inshuro zingahe? Muzashiduka mwarabaye nk’umugabo n’umugore. Uretse nibyo agakingirizo ntigakuraho icyaha. Mu madini yose bigisha ko gusambana ari icyaha. Mu mategeko icumi y’Imana (Ku bayemera), 'Ntugasambane' naryo ririmo. Turetse n’ibyo se nta bagenzi bawe urabona batwaye inda bazitewe n’abasore bari inshuti zabo bakabihakana?

Ingaruka zo kwishora mu mibonano mpuzabitsina imburagihe n’abasore ni nyinshi. Ibi si ihame. Ufite ubwenge kandi uratekereza. Hitamo igikwiriye cyazatuma ubuzima bwawe bw’ejo hazaza buba bwiza nk’uko uhora ubyifuza. Si ibintu byikora ariko biraharanirwa. Gukora nk'ibyo abandi bakora cyangwa kutameya gufata icyemezo n’umurongo ngenderwaho bishobora kukubyarira ingaruka nyinshi kandi mbi. Niba kandi ugiye kubikora banza utekereze unapime ku munzani ingaruka mbi ushobora guhuriramo nazo .






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhorakeye sokanje3 years ago
    Inama zanyu ningirakamaro murakoze.
  • Hakizimana Jean Bosco3 years ago
    Ivyo Kweri Muvuze Ni Twari Dukwiye Kuvyirinda.
  • Samix1 year ago
    Tkx your advice gs ibi utuganirijeho ntibyakunda muri generation turimo ntibishobokako wakwanga ko muryamana ngo mugumane yg harimo ingaruka nyinci cyn ark tuzazirengera
  • Ndacyayisenga Gervais10 months ago
    Ndacyayisenga Gervais? feb18,2024 Nukuri nabwo mubeshe ibyomuvuzenukuri ndabihamya,iyo uryamanye n'umukobwa mutarabana bibagiraho ingaruka murakoze.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND