Kigali

Abakobwa: Dore ibice 3 by’ingenzi ku mubiri wawe udakwiye kwemerera umusore ko avogera

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:3/12/2020 7:59
9


Ubusanzwe igitsinagore ni impano ikomeye Imana yahaye abagabo. Biragoye ko wabona umugabo udakururwa nabo cyangwa utifuza umukobwa uko yaba ameze kose.



Hari rero abakobwa batabikunda ugasanga barikomeza cyane ku bagabo, bigatuma abagabo nabo baharanira kumenya intege nke zabo kugira ngo babone aho bahera bagera ku byo babashakaho.

N’ubwo ari byiza kumenya icyo umugore cyangwa umukobwa mukundana akunda n’aho akunda ko umukora kugira ngo utamubangamira, si ngombwa ko aho hose uhakora ugamije gusa imibonano mpuzabitsina.

Niba rero uri umukobwa ukabona umuhungu aragukorakora kuri ibi bice tugiye kugarukaho, uzarye uri menge bitazagutura mu mutego wo gukora imibonano mpuzabitsina utabigambiriye.

1. Ku izosi

Iki gice ni igice gikomeye cyane mu gushyira umukobwa mu byiyumvo byo gutera akabariro ku buryo byagora ko umukobwa utabasha kwigenzura yikura ku musore watangiye amukorakora, amusomagura kuri iki gice. Niba mubizi bamwe, ubundi burya ngo no kuba umukobwa cyangwa umusore yaguhobera mugahuza imisaya ku buryo abasha kuguhumekera ku izosi, ni kimwe mu bintu bikurura ubushagarira cyane buganisha ku gutera akabariro. Niba ubona ko umusore ari kugukora cyane kuri iki gice, bikumire bitaragutura mu mutego.

2. Kunda

Burya inda y’abakobwa ikunze cyane kubabuza kwigenzura igihe iri gukorakorwa n’igitsinagabo. Mwibuke ko ari naho hari umukondo, ku musore wabashije guhabwa urwaho rwo kuyikoraho, ashobora no kuzamuka akagana ku mabere gutyo gutyo. Niba rero ubonye atangiye kugukorakora kuri ibi bice, muhagarike amazi atararenga inkombe.

3. Amatwi

Umuzenguruko w’ugutwi ni ahandi hantu abakobwa bakunze gukorwa bagasabwa n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Abasore benshi bakunze kuhakoresha intoki, ururimi nk’abari kuhasoma n’ubundi buryo bwo gusa nk’abahumekera umwuka ku mukobwa biganisha ku kumwinjiza mu bushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Niba uri umukobwa ukabona umuhungu muri kumwe muganira ari kwibanda ku gukorakora kuri ibi bice twavugaga, kumira bitaragera ku rwego utakekaga kuko iyo bitinze ntuba ukibashije kwigenzura.

Src: kingsparo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Damas4 years ago
    Sadepant Byose ni mumutwe
  • Me4 years ago
    Tugomba kuhahisha no kutabiku Aho!
  • Barutwanayo fiston4 years ago
    Mwakoze kumpanuro mwaduhaye gusa twagomba tubaze ntabindi bihimba wakoraho umukobwa maze bikamutera gushaka gukora imibonano mpuza bitsina?
  • Philippe nzoy4 years ago
    Kubwanje mbona KO ntagice nakimwe coroshe kumukobwa mugihe umusore amukozeho
  • Umugwaneza4 years ago
    Murakoze kwibyo kdi mukomereze aho turabakunda
  • nteziryayo elias4 years ago
    murakoze kubwinana nziza zanyu
  • PAURNIZEYIJMANA4 years ago
    ESE KO ABAHUNGU BOSE NIBONERA KARITSIYE NIHOBABABIBANZE ABAKOBWA MWIRINDE PEEE..........
  • kwizerimana keziya7 months ago
    Murakoz kuriz mpanura muduhay hanyuma dore yo bigendagute?
  • JEAN3 months ago
    MURAKOZE



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND