RFL
Kigali

Rutahizamu Arsene yahishuye ko Rayon sports yifuje kumugarura amazi yararenze inkombe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/12/2020 12:54
0


Rutahizamu w'umurundi Rayon Sports yaguze muri Olympic Stars igahita imutiza muri Bugesera FC kubera ikibazo cy'abanyamahanga benshi, yavuze ko mu minsi ishize yifuje kumugarura ariko arayitsembera kubera ko amazi yari yamaze kurenga inkombe.



Rayon Sports iherutse kwandikira ubuyobozi bwa Bugesera Fc guha Arsene Nihoreho amafaranga angana na Miliyoi imwe bumvikanye, bitaba ibyo bakamurekura akaza gutangira imyitozo muri Rayon Sports.

Aganira na Radio Flash mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Ukuboza 2020, Arsene Nihoreho yatangaje ko Rayon Sports yifuje kumugarura ariko isanga amazi yararenze inkombe. Yagize ati "Yego, ni byo ubuyobozi bwifuje ko nagaruka nkabakinira, ariko babimbwiye amazi yararenze inkombe".

Uyu mukinnyi uri mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y'u Burundi mu mwaka ushize w'imikino, yavuze ko amafaranga bari bavuganye na Bugesera FC yamaze kuyamuha, ahubwo ategereje ayo agomba guhabwa na Rayon Sports, aho bivugwa ko ari Miliyoni 2 Frws, akaba yatangaje ko yandikiye ubuyobozi bw'iyi kipe ariko agitegereje igisubizo.

Ibyo gutizwa muri Bugesera Fc, Arsene yavuze ko Rayon Sports yabanje kubimubwira, yemera kugenda kuko atari gutsimbarara kuhaguma kuko byari kuba bibi cyane kuruta uko yajya muri Bugesera FC. Nihoreho Arsene yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Rayon Sports, ariko ikaba yarahise imutiza Bugesera FC umwaka umwe.

Arsene Nihoreho yasoje shampiyona y'u Burundi umwaka ushize ari muri batatu batsinze ibitego byinshi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND