RFL
Kigali

Abasore: Dore uburyo 7 buboneye mu rugendo rwo gusaba umukobwa kuba inshuti yawe

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:1/12/2020 18:31
2


Igitsinagabo iyo bashaka kwinjira mu rukundo bakoresha uburyo bwinshi butandukanye buri wese akagira inzira ze bitewe n’ibimworoheye.



Si ihame ko uburyo runaka bwakwitwa ko ari bwo bwiza kurenza ubundi, gusa muri iyi nkuru tugiye kukugezaho uburyo butandukanye wakoresha ukaba wizeye ko ufite amahirwe menshi yo kugera ku cyo uri gusaba.

Ni ibintu bidasanzwe igihe cyose utera intambwe yo gusaba umukobwa kukubera inshuti kuko hari ubwo birangira ari we ubanye nawe mu buzima bwose busigaye imbere. Dore rero inzira nziza zo kwegera uwo mukobwa umusaba kukubera inshuti.

1. Shyiraho uburyo buboneye bwo gutumanaho

Muri ubu buryo uba ugomba gufata iya mbere mu kumuvugisha ugatuma yiyumvamo ko ari iby’ingenzi kuvugana nawe. Iyi rero ni intambwe ya mbere yo kumwereka ko ufite ubushake bwo kumuha amakuru yawe, kumenya aye, mbese kumuvugisha muri rusange niba koko ufite ubushake bwo kujya mu rukundo nawe.

Mwemerere kandi nawe yisanzure mu kukuvugisha. Uretse kumuvugisha wowe kandi kenshi, mwereke ko nawe umufitiye umwanya wo kumwumva igihe ashatse kukuvugisha. Tuma yumva ko uciye bugufi kandi buri gihe usonzeye kumva ubutumwa bumuturutseho.

2. Mucire amarenga buri gihe ku by’imibonano mpuzabitsina

Mu biganiro mugirana, shyira imbere inyungu umushakaho, atangire yumve ko utamuvugisha gutyo gusa wirinde kumara igihe uca inkereramucyamu. Yego si byiza ko ubyihutisha ngo uhite ubyoroshya cyane imbere ye, ariko kandi wibitinza cyane ngo bikomere.

Byaba bikubereye bibi uramutse utinze kuganisha ku ngingo yawe ukazasanga yararambiwe kubyumva yaramaze no kugufata nk’inshuti isanzwe kandi hari indi ntambwe wifuzaga gutera muri ubwo bucuti. Ni ukuvuga ko nutinda kuganisha ku cyo ushaka azagusiga inyuma aho kukwirukaho.

Mureke yisanzure kandi yumve atekanye imbere yawe. Mureke yisanzure imbere yawe, mu byo umuganiriza wirinde gutuma aterwa isoni n’icyo kiganiro. Mwereke ko ukomeje mu byo muganira byose nawe amenye ko utari gukina muri uwo mubano muri kugirana muri iyo minsi bityo atangire kugufungurira amarembo.

3. Ifungure igihe muri kumwe

Mubere indakemwa n’umwizerwa. Wituma akubonaho impamvu n’imwe yo kugushidikanyaho utaragera ku cyo umwifuzaho.Mwereke ko uri umukene imbere ye kandi ukeneye ubufasha bwe ngo umutima wawe ukenkemuke.

4. Ba wowe ubwawe kandi mwiza imbere ye

Ganira nawe ubizi neza ko uri kugaragaza ubwiza bwawe imbere ye. Ni wowe wo kumwiyereka no kumwereka ibyiza byawe no kumwereka uwo uri we. Ugomba kumwereka uwo uriwe nyawe, ariko ukagerageza kwibanda ku byangombwa. Ujye wirinda gukabya kuko na bimwe wanga, ugiraho intege nke, nabyo agomba kubimenya kare.

Ca bugufi bihagije kugira ngo umenye amakosa yawe. Ibuka ko n’ubwo urwana urugamba rwo kumwereka ibyiza byawe, ufite n’inshingano zo kumenya ko utari miseke igoroye muri byose, maze mu biganiro mugirana umucire bugufi aho wakosheje umwigororeho wemere gukosorwa no kwisubiraho. Mwereke ko buri gihe ufite ubushake bwo kwigira ku makosa yawe ukavamo undi muntu mwiza.

5. Mwereke ko umwiyumvamo

Ugomba kumwereka ko ufite ubushake bwo kugerana nawe kure hashoboka. Abakobwa bakunda abasore babasha kubarwanirira mu bishoboka byose. Ugomba kumwereka rero izo mbaraga n’umuhate imbere ye kuko bituma arushako kukwizera no kugenda arushaho kugukunda.

Shyira ibyo akeneye imbere kurenza ibyawe. Bimwereka ko utikunda cyane kandi utirebaho wenyine. Kutagira kwikunda ni ikintu cy’ingenzi mu mubano w’abakundana cyangwa bari mu rugendo rwo gusabana urukundo.

6. Mujyane gusohoka cyangwa mu bundi butembere bw’abakundana

Wimubera wa musore uhora ashaka guhura cyangwa kuganira n’inshuti ye mu bwihisho gusa aho ntawundi muntu wababona. Bituma atangira gukeka ko uterwa isoni no kuba abantu bababonana.

Mwereke ko ufite ubushake bwo gutemberana nawe ngo wereke isi yose ko umwiyumvamo. Igihe mwagiye gutembera muri mwenyine ahantu hatuje, rema ibihe bituma aranguza amarangamutima ye imbere yawe, agaragaze ibyiyumvo bye byose kuri wowe.

7. Musabe mu buryo busobanutse

Igihe ufite icyo ugiye kumusaba, bikore mu buryo bufututse kandi burimo kwigirira ikizere no kubitekerezaho bihagije. Agomba kubona muri ubwo busabe ko ukomeje kandi witeguye gukomeza guhamya ingamba.

Kora uko ushoboye bimusigemo urwibutso: Gusaba umukobwa kuba inshuti, gukundana ni ibintu byo kwitondera. Bikore neza kuburyo bimubera urwibutso bikazahora byibukwa hagati yanyu igihe muzaba mugikomeje kuba kumwe.

Kugira ibihe byiza si ibiba bihenze cyane gusa, ahubwo ni ibihe bikoranywe ukuri mvamutima kandi bigendanye n’ubushobozi bwanyu.

Src: relategist






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yandereyesabin3 years ago
    bibabyizagukundaugakundwa
  • yandereyesabin3 years ago
    bibabyizagukundaugakundwa





Inyarwanda BACKGROUND