Kigali

Ibintu byoroheje wakorera umugabo wawe yajya atekereza kuguca inyuma umutima ukamurya

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:25/11/2020 11:56
0


Gucana inyuma ni kimwe mu bintu bibabaza iyo ubikorewe n’uwo mwashakanye. Inkuru nziza ni uko buri kintu kibaye haba hari icyagiteye. Indi nkuru nziza ni uko byororoshye ko nk’umugore wakuraho impamvu zose zishobora gutuma umugabo wawe aguca inyuma, bigatuma buri uko abitekereje abura amahoro bitewe n’uko umutima we umushinja ko ntacyo yakubu



Mu bintu wakorera umukunzi wawe ntazashobore kuguca inyuma harimo:

1. Kumubera urutugu aririraho

Buri gihe uge uhaba kumwe igihe ari hasi. Murememo umutima wo kukwiyumvamo ku buryo akubwira ikimubabaje cyose, ku buryo azumva ko ari wowe muntu wenyine wo kwirukira igihe ahuye n’ikibazo kigoye umutima we. Abagabo bakunda umugore uzi gutega amatwi kandi w’umwizerwa ubitswa ibanga ntarimene.

2. Ba umwana mwiza ku muryango we

Jya wirinda kuvuga cyangwa gukora ikintu cyose giharabika umuryango we. Abagabo benshi aba ari inshuti magara kuri ba nyina, ku bw’ibyo nyokobukwe kumugira inshuti yawe ikomeye. Ikindi ukwiye kumenya ni uko iyo ufitanye umubano mwiza na bashiki b’umugabo wawe bituma umugabo wawe agukunda cyane.

3.Kugira ibiganiro by’ubwenge

Abagabo bagaragara nk’abantu baba bakeneye umugore uzi kubitaho ariko ibi ntibihagije. Baba banakeneye umugore uzi ubwenge, uzi kunaniriza inshuti z’urugo kandi akamenya no gufata umwanzuro ukwiye mu gihe gikwiye.

4.Ereka umugabo ko umukeneye

Igihe umugabo akweretse ko ikintu iki n’iki kimushimisha mwereke ko nawe ushimishwa n’ibyishimo bye. Niba akunda kureba umupira mwegere umufashe kuwureba. Ibi bituma yishimira kuba hafi yawe n’igihe utari hafi ye yumve ko ntawundi mugore ukwiye kuhakubera.

5. Mufate nk’umwami uzahinduka nk’umwamikazi

Abagabo bakunda icyubahiro ariko n’abagore bakunda icyubahiro nubwo atari cyane cy’abagabo. Umugabo iyo utamusuzugura bituma yumva ko ntawundi muntu akwiye kukubangikanya nawe, kuko bamwe mu bagabo baca inyuma y’abagore babo abo abagore banze kubacira bugufi ngo babubahe.

6. Gira uruhare mu mibonano mpuzabitsina

Bitewe n'iterambere ry'ikoranabuhanga hari ubwo umugabo wawe ashobora kunguka ubundi buryo bwo gukora imibonano mpuzabitsina ikagenda neza. Igihe agusabye ko mwubaka urugo mu buryo butandukanye n'ubwo umenyereye ukwiye kumwumva ukabimufashamo igihe ubishoboye, waba utabishoboye ukamuhakanira mu buryo butamukomeretsa, kuko bamwe mu bagabo bajya gukora imibonano mpuzabitsina ku bandi bagore baba bashaka icyo babuze ku bagore babo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND